00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyabugeni b’abagore batangiye gusogongera ku musaruro wo kwihuriza hamwe

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 10 July 2022 saa 10:18
Yasuwe :

Akanyamuneza ni kose ku banyabugeni b’abagore baherutse kwihuriza hamwe, nyuma y’igihe gito bakaba batangiye gusarura ku mbuto z’ubumwe babibye hagati yabo.

Ibi IGIHE yabitangarijwe na Kakizi Jemima, Umunyabugeni uherutse kugira igitekerezo cyo guhuriza hamwe abagore bahuje umwuga.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka nibwo Jemima yagize igitekerezo cyo gutegura imurika ryamaze icyumweru hamurikwa ibihangano byahanzwe n’abanyabugeni b’abagore.

Abanyabugeni umunani bahise bitabira iri murika, ariko gahunda yari ihari yari ugukomeza gushaka n’abandi bakora uyu mwuga bakihuriza hamwe.

Jemima yahishuye ko nyuma y’amezi make bihurije hamwe kuri ubu batangiye kubona umusaruro wo kwihuriza hamwe nyuma yo guhabwa umwanya mu nama zitandukanye zimaze iminsi zibera i Kigali.

Ati “Kuva twakwihuriza hamwe abantu bameye ko duhari, twahawe umwanya wo kumurika ibyo dukora mu nama ya CHOGM iherutse kubera i Kigali no mu iserukiramuco rya Africa in colors riherutse guhuzwa n’inama ya MOCA.”

Mu nama ya CHOGM aba bagore bakora ubugeni bamuritse ibihangano byabo mu nama yahuje ihuriro ry’abagore bo mu bihugu biri muri Commonwealth.

Uretse amahirwe bakomeje kubona yo kugaragaza ibyo bashoboye, aba banyabugeni bishimira ko umubare wabo ukomeje kuzamuka aho abatangiye ari umunani ubu bamaze kurenga 50.

Jemima avuga kuri uku kwiyongera kw’abagore b’abanyabugeni bihurije hamwe yagize ati “Uko bagenda babona ibikorwa dukora niko twunguka abanyamuryango bashya, kugeza uyu munsi tumaze kuba 50 barenga mu gihe cy’amezi make dutangije iri huriro turi umunani.”

Jemima avuga ko bahisemo kwihuriza hamwe nk’abagore bakora ubugeni nyuma y’uko bigaragaye ko badakunze guhabwa agaciro ngo impano zabo zigaragazwe.

Yavuze ko inshuro nyinshi wasangaga abagore bakora uyu mwuga badakunze guhaba rugari ngo bagaragaze ibyo bashoboye mu gihe basaza babo bo bahoraga bahawe ubutumire mu bikorwa bitandukanye.

Abagore bakora ibijyanye n'ubugeni batangiye kwihuriza hamwe ari umunani ubu bageze muri 50
Jemima (ubanza ibumoso) watangije iri huriro ry'abagore bakora ibijyanye n'ubugeni yishimira umusaruro batangiye kubona

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .