TMZ yatangaje ko yabonye amakuru y’uko aho French Montana yafatiraga amashusho muri restaurant havugiye amasasu, agakomeretsa abantu barenga icumi.
Ntibiramenyekana niba abarashe bashakaga kwivugana French Montana, gusa umwe mu bakozi b’iyi restaurant yavuze ko abashinzwe kurinda uyu muhanzi we bahamukuye ari muzima kandi atigeze akomereka.
Ntabwo haramenyekana uwihishe inyuma y’iraswa ry’aya masasu cyane ko nta n’umwe uratabwa muri yombi nyuma y’uko amasasu avuze.
Karim Kharbouch wamenyekanye nka French Montana yavukiye muri Maroc ariko ubu ni umwe mu bahanzi bakomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ni umuhanzi watangiye umuziki mu 2002 aho kugeza ubu ari mu bakomeye mu bakora injyana ya Hip Hop ku Isi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!