Ako kagozi kamubuzaga gukora ibitaramo ku ivuko aragaca kuri uyu wa Kane tariki 7 Nyakanga 2022, nyuma yo gusura umuryango we akisanga yateguye n’igitaramo.
Iki gitaramo giteganyijwe kubera ku Kacyiru ahitwa ‘L’Espace’ kuri uyu wa Kane tariki 7 Nyakanga 2022 byitezwe ko kizitabirwa n’abantu 150 bitewe n’uko ariyo myanya iteguwe aho kizabera.
Uyu muhanzikazi usanzwe utuye mu Bufaransa ku Mugabane w’Uburayi yabwiye IGIHE ko yari yaje mu Rwanda gusura umuryango we, nyuma yo guhura no kuganira n’inshuti ze birangira afashe icyemezo cyo gutaramira abakunzi be.
Ati “Naje mu Rwanda gusura umuryango wanjye, umunsi umwe rero nahuye n’inshuti zanjye dusanga twakora igitaramo birangira tukemeje.”
Ni igitaramo uyu muhanzikazi yise ‘Intashyo’ bitewe n’urukumbuzi avuga ko yari afitiye abakunzi be.
Nirere Shanel avuga ko hari byinshi ahishiye abakunzi be bazitabira iki gitaramo harimo indirimbo ze ziganjemo iza cyera ndetse n’iza vuba.
Ati “Ubu turi gutegura iki gitaramo njye naryohewe, abazitabira igitaramo cyanjye bazaryoherwa n’indirimbo ziganjemo iza vuba ndetse n’iza cyera.”
Kwinjira muri iki gitaramo byitezwe ko gishobora gutunguranamo abanda bahanzi bakomeye bazaba baje kumushyigikira bizaba ari amafaranga ibihumbi 30Frw ari kwishyurwa hifashishijwe ikoranabuhanga.
Nirere Shanel ni umwe mu bahanzikazi bamaze igihe mu muziki w’u Rwanda, uyu wameyekanye mu ndirimbo nka; Ndarota, Ndagukunda byahebuje,Nakutaka, n’izindi nyinshi zo ha mbere, kuri ubu afite inshya zirimo; Araho, Atura n’izindi zo mu myaka ya vuba.
Nirere yaherukaga gutaramira abakunzi be mu Ugushyingo 2019 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, mu gitaramo cyashyize akadomo ku Iserukiramuco ryiswe “Hamwe Festival” ryateguwe na Kaminuza y’Ubuvuzi [University of Global Health Equity].







TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!