Ibi IGIHE yabitangarijwe na Philbert Kwizera, Umuyobozi wa KAL PRIME Group Ltd, yateguye ibitaramo Meddy amaze iminsi akorera muri Canada.
Ati “Mu bitaramo byose uko ari bitatu, abantu 127 ni bo bakiriye agakiza kandi Meddy yiyemeje kubakurikirana mu rwego rwo kubakomeza mu Mana.”
Ibi bitaramo byose Meddy yabikoze afatanyije n’abarimo Adrien Misigaro na Gentil Misigaro.
Ni ibitaramo byahereye mu Mujyi wa Montreal ku wa 14 Ukuboza 2024, bikomereza mu mujyi wa Toronto ku wa 15 Ukuboza 2024 mu gihe ku wa 21 Ukuboza 2024 yabisoreje mu Mujyi wa Ottawa.
Ibi bitaramo bifatwa nk’icyiciro cya mbere cyane ko mu minsi iri imbere uyu muhanzi ashobora gusubira muri Canada gutaramira mu Mijyi nka Vancouver na Edmond nubwo amatariki yabyo ataratangazwa.
Meddy yaherukaga gukorera igitaramo nk’iki muri Leta ya Maine mu Mujyi wa Portland mu mpera za Nzeri 2024.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!