00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abana Jay Polly yasize babonye abagiraneza bagiye kubishyurira amashuri

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 27 Nzeri 2021 saa 03:47
Yasuwe :
0 0

Abana babiri Jay Polly yasize babonye abaterankunga biyemeje kubishyurira kugeza barangije amashuri abanza, nkuko IGIHE yabihamirijwe na mukuru w’uyu muraperi uherutse kwitaba Imana.

Mu kiganiro na IGIHE, Uwera Jean Maurice, mukuru wa Jay Polly yagize ati “Inkuru nziza nabamenyesha ni uko hari abagiraneza biyemeje kwishyurira amashuri abana ba Jay Polly kugeza bose barangije amashuri abanza, amafaranga yose araba yamaze kwishyurwa mu minsi mike.”

Icyakora nubwo yatangaje ko hari abagiraneza bemeye kwishyurira abana ba Jay Polly amashuri abanza, ntawo yigeze abavuga mu mazina.

Ati “Ni abantu badakunda kugaragara mu itangazamakuru ntabwo ari byiza ko nabavuga.”

Abana babiri uyu muraperi yasize bishyuriwe igihe cyari gisigaye ngo barangize amashuri abanza mu gihe mu muhango wo gukura ikiriyo nabwo Uwera Jean Maurice yari yatangaje ko inkunga yakusanyijwe mu bakunzi ba Jay Polly bishyuye umwaka umwe w’amashuri.

Yakomeje avuga ko nubwo bishyuye umwaka wose ariko bifuza ko buri wese yakomeza kuba hafi y’umuryango wa nyakwigendera bityo abana be ntibazigere babura uburezi.

Uburyo bwo gukomeza gushyigikira umuryango wa Nyakwigendera ni *777*77*400128#.

Jay Polly yitabye Imana mu gitondo cyo ku wa 2 Nzeri 2021 afite imyaka 33.

Yamenyekanye cyane biturutse kuri Tuff Gang yabarizwagamo ariko anakora umuziki ku giti cye.

Yamamaye mu bihangano birimo ‘‘Deux Fois Deux’’, ‘‘Ndacyariho’’, ‘‘Akanyarirajisho’’, “Umupfumi uzwi”, “Ku musenyi”, “Mu gihirahiro”, “Rusumbanzika”, “Marayika”, “Umusaraba wa Joshua”, “Ikosora”, “Umwami uganje” n’izindi. Yatwaye igihembo cya Primus Guma Guma Super Star 2014.

Uwera Jean Maurice yavuze ko abana Jay Polly yasize babonye abaterankunga bagiye kubishyurira amashuri
Fifi wabyaranye na Jay Polly n'imfura yabo bashyira indabyo ku mva ya nyakwigendera
Mbabazi Sharifa n'ubuheta bwa Jay Polly bashyira indabyo ku mva y'uyu muhanzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .