Umwaka ushize wa 2022 wabaye mwiza ku ruganda rw’imideli mu Rwanda kuko abayimurika bigaragaje mu birori by’imideli bikomeye nka Paris Fashion Week, Milan Fashion Week, London Fashion Week n’ibindi.
Hagiye hagaragara kandi Abanyarwanda batandukanye bari gukorana n’inzu z’imideli mpuzamahanga nka Gucci, Dior, Chanel, Versace n’izindi, zashimye ubuhanga bwabo. Ibi bitanga ishusho y’uko 2023 izagenda.
Aba ni bamwe mu banyarwanda batanga icyizere cyo gukomeza kuzamura neza ibendera ry’u Rwanda mu 2023:
Munezero Christine
Munezero w’imyaka 24 ni umwe mu Banyarwandakazi bakomeje kuzamura ibendera ry’u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga mu kumurika imideli.
Mu 2019 nibwo Munezero yahuye na ‘Webest Model Management’ ikigo cyatangijwe na Franco Kabano, gifasha abanyamideli kwagura impano zabo no kubahuza n’ibigo n’inzu mpuzamahanga z’imideli.
Munezero 2022 yamusize ahagaze neza kuko yakoranye n’inzu z’imideli zikomeye nka Maison Valentino, Maison Malgiela, Chroe, Dior, Versace, Maxmara, Gucci, Courrèges, Giambattiste Vali n’izindi, anitabira ibirori by’imideli bitandukanye nka Milan Fashion Week, London Fashion Week na Paris Fashion Week.

Niyonizeye Claude
Niyonizeye Claude ni umwe mu basore b’Abanyarwanda bahagaze neza mu kumurika imideli ku ruhando mpuzamahanga. Ni umwe mu bafashijwe kwagura impano ye na ‘We Best Model Management’ (WBM).
Mu 2022 Niyonizeye yasinye amasezerano y’imyaka itanu na Elite Modeling Agency Network, amufasha gukorana n’ibigo bikomeye. Umwaka ushize yagaragaye muri Milan Fashion Week, London Fashion Week na Paris Fashion Week.

Isheja Morella
Kayitare Isheja Morella w’imyaka 20 yatangiye kumurika imideli afite 15. Mu mwaka wa 2018 nibwo amarembo yafungutse ku ruhando mpuzamahanga ubwo yashimwaga na sosiyete z’abamurika imideli zirimo Supreme Paris yo mu Bufaransa, Woman Milano yo mu Butaliyani, Milk Model Management yo mu Bwongereza i Londres na Two model management yo muri Espagne.
Mu 2022 yasinye amasezerano n’inzu y’imideli mpuzamahanga Dior na Courrèges, ibi byatumye agaragara mu birori birimo birimo Dior spring summer 23 na Millan Fashion Week.

Kirezi Kentha
Kirezi ni umwe mu Banyarwandakazi bakomeje kuzamura ibendera ry’u Rwanda mu kumurika imideli ku ruhando mpuzamahanga, bitewe n’ibikorwa yagaragayemo mu 2022.
Kirezi ni umwe mu banyamideli babarizwa muri We Best Model Management (WBM). Mu 2022 yakoranye n’inzu ikomeye mu mideli Gucci n’izindi nka Aylafaye Studio.

Ines Pamella
Ines Pamella ni umunyarwandakazi w’imyaka 19. Urugendo rwe ku ruhando mpuzamahanga rwatangiye mu 2021, ubwo yitabiraga Paris Fashion Week amurika imyambaro ya Valentino, Miu Miu na Hermes.
Mu 2022 ari mu bakoze cyane kuko ari mu bamuritse imyambaro y’Inzu y’imideli mpuzamahanga y’Abafaransa Louis Vuitton. Yanitabiriye ibirori bitandukanye by’imideli nka Milan Fashion Week yerekana imyambaro ya Bottega Veneta no muri Paris Fashion Week mu myambaro ya Balmain.

Semana Cynthia
Semana yatangiye kumurika imideli mu 2016, icyo gihe yabikoraga mu buryo bwo kwishimisha gusa aza kubigira umwuga ndetse mu 2022 yahatanye mu irushanwa rya SupraModel aranaryegukana.
Semana yakoranye n’inzu n’ibigo bitandukanye by’imideli nka Metheo Studio, EMA Models n’ibindi.

Umufite Anipha
Mu 2021 nibwo Umufite Anipha yasinyanye amasezerano yo kumurika imideli muri Elite Modeling Agency Network, ikigo mpuzamahanga cy’Abafaransa.
Umwaka 2022 ni umwaka wamuhiriye cyane kuko yitabiriye ibirori by’imideli bitandukanye nka Milan Fashion Week, Paris Fashion Week, aho yakoranye n’inzu z’imideli zitandukanye zirimo Giambattista Valli, Fendi, Prada n’izindi.

Uwase Phiona
Uwase Phiona uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka Phiona Silver, ni umwe mu bamurika imideli bakunzwe mu Rwanda. Mu birori bitandukanye by’imideli bibera i Kigali, biragoye ko yaburamo.
Mu 2020 nibwo yinjiye mu bijyanye no kumurika imideli akaba yarahise akundwa cyane bitewe n’ingano ye. Mu 2022 yarigaragaje mu mideli mu birori bitandukanye byabereye i Kigali.
Uwase Phiona akorana n’inzu z’imideli zitandukanye nka Moshions, Izubaa, Masa Mara Africa n’izindi.

Girukwishaka Jenifer
Girukwishaka ari mu bakobwa bato bamaze kubaka izina mu kumurika imideli ku ruhando mpuzamahanga abinyujije mu nzu z’imideli zikomeye akorana nazo nka Dolce &Gabbana, Miu Miu, Axel Aligato, Rochas Paris n’izindi.
Mu 2022 yitabiriye ibirori by’imideli bitandukanye nka Paris Fashion Week n’ibindi.

Shema Justin
Shema ni umwe mu basore batanga icyizere mu kumurika imideli. Yakoranye n’inzu zitandukanye nka Moshions, House of Tayo, Ferooz Chris, Davyk Clothing Brand, Ryan Stylish, Style by Juan, A&M Kigali, Inzuki Design, ShalomSport Equipment, Arthicien Collections, ODROWAZ, KayDouble n’izindi.
Mu 2022 yateguye imurikabikorwa yise ‘The Gods of Women’ ryagaragarijwemo agaciro k’umushanana nk’umwambaro gakondo w’Abanyarwanda.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!