00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakunzi ba Chorale de Kigali bahawe amahirwe yo guhitamo indirimbo bazaririmbirwa mu gitaramo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 Ugushyingo 2022 saa 01:13
Yasuwe :

Chorale de Kigali yashyizeho uburyo buzafasha abakunzi bayo kwihitiramo indirimbo eshatu bifuza kuzaririmbirwa mu gitaramo ‘Christmas Carols Concert’ kizaba kuwa 16 Ukuboza 2022.

Ni kenshi Chorale de Kigali ikoresha igitaramo kikarangira abakunzi bayo batabishaka buri wese avuga ngo bandirimbiye indirimbo iyi n’iyi ndetse ab’inkwakuzi bakazisaba byaba ngombwa ibyifuzo byabo bikubahirizwa.

Indirimbo nka Libiamo, iya UEFA Champions League, Funiculi funicula zikunda gusabwa cyane mu bitaramo bya Chorale de Kigali. Kuri iyi nshuro, iyi korali yashyizeho gahunda yo guhitamo indirimbo abakunzi bayo bumva itabura mu gitaramo cya Christmas Carols Concert 2022.

Amatora azarangira kuwa 25 Ugushyingo 2022, saa sita z’amanywa, aho indirimbo eshatu za mbere zizaba zatowe kurusha izindi zizashyirwa mu zizaririmbwa. Indirimbo 35 zitorwamo zagenwe hagendewe ku zisanzwe zirebwa cyane kuri Youtube.

Mu ndirimbo zizatorwamo harimo nka; Funiculi funicular, UEFA Champions’ League Anthem, Alleluya, Libiamo, Ubugenga bwawe, Nyamurangwa n’impuhwe, Uri isugi, Turate Rwanda, Ibisingizo byose, Chiquitita n’izindi.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Rukundo Charles Lwanga, uri mu bategura iki gitaramo yasobanuye ko ubu buryo bwo guhitamo indirimbo ari umwe mu mwihariko w’iki gitaramo.

Ati “Bamwe mu bakunzi ba Chorale de Kigali bagiye badusaba ko na bo bajya bagira uruhare mu ndirimbo ziririmbwa. Ubu rero uyu mwaka twifuje ko twubahiriza ibyifuzo byabo tubaha uburyo bwo guhitamo mu ndirimbo twaririmbye mu bihe byashize izo bumva zitaburamo”.

Amatora arakorerwa ku rubuga rwa Chorale de Kigali, ahariho urutonde rw’indirimbo ndetse na audio yazo ku buryo wahitamo indirimbo umaze no kuyumva. Ni amatora ari ku karubanda kuko buri wese ashobora ashobora kureba amajwi indirimbo ifite.

Abashaka gutora indirimbo baranyura HANO

Christmas Carols Concert izaba kuri 16 Ukuboza 2022

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .