Mu gihe iminsi yisunika ni ko abahanga mu gutegura ibitaramo n’ibirori bizahuza abakunzi b’imyidagaduro baba bakora iyo bwabaga ngo basusurutse ababagana.
Weekend ni iminsi yo kwidagadura kuri bamwe ariko kandi bakanyuzamo bakanaruhuka kugira ngo bazatangire ikindi cyumweru bafite akabaraga.
Mu mpera z’iki cyumweru turi kuganamo, benshi mu bateguye ibirori bamaze gutangaza uko bizaba byifashe mu rwego rwo guha ikaze abifuza gusohokera ahari imyidagaduro bagafatanya gusozanya icyumweru.
Uretse ibitaramo bisanzwe ariko hari n’ibyatekerejwe n’abakunda kuramya no guhimbaza bashaka ko abakunda guhimbaza Imana, batazicwa n’irungu muri izi mpera z’icyumweru.
I Kigali ibirori ni byinshi…
Mu tubari dutandukanye muri Kigali hari ibirori byinshi bitandukanye byateguwe. Kimwe muri ibi ni ikizaba ku wa Gatandatu, tariki 4 Kamena 2022.
Iki gitaramo kizabera ku i Rebero ahitwa Pegase. Ni igitaramo cyiswe ‘Friends & Barbecue’ cyateguwe na Classix Business Group na Pegase Resort Inn. Aba-Dj batandukanye barimo Nep Djs, Dialo, Pyfo, Selecta Copain, Infinity, Kiss na Higa & Rusam ni bo bazasururutsa abazitabira.
Kwinjira ni 5000 Frw guhera saa Saba z’amanywa kugeza saa Yine z’ijoro, mu gihe abazinjira nyuma ya saa Yine bazishyura ibihumbi 10 Frw.

Mico The Best agiye kumurikira abakunzi be indirimbo nshya
Mico The Best uri mu bahanzi bakomeye mu Rwanda agiye kumurikira abakunzi be indirimbo aheruka gushyira hanze yise ‘Indembo’. Ni mu birori azakorera ahitwa The Keza Hotel iherereye Kibagabaga.
Uyu muhanzi akora iki gikorwa afatanyije n’abarimo Dj Jullz na Dj Rugamba bagize itsinda rya Bood’up Djs. Aha kwinjira azaba ari 5000 Frw harimo inzoga ebyiri za rufuro zo mu Rwanda.

Deep Friday Play
Ni igitaramo giteganyijwe kuri uyu wa Gatanu guhera saa Kumi n’Ebyiri ahitwa SilverBack Sonatubes. Imiziki icurangwa iravangwa na Dj Pi usanzwe avanga imiziki ku Isango TV ndetse na Dj Nasri.
Abantu bifuza kujyayo baratangira kuvangirwa imiziki kuva saa Kumi n’Ebyiri. Kwinjira ni ubuntu.

Spaceship Saturday
Ni igitaramo kizaba ku wa Gatandatu, tariki 4 Kamena ahitwa Shooters Lounge muri KBC. Kizacurangamo Dj Pius, Dj Emikey na Dj Esggy.
Kwinjira ni 5000 Frw azagurwamo icyo umuntu ashaka amaze kugera imbere. Iki gitaramo kandi kizaririmbamo Ish Kevin.

Saturday Addiction
Ni ibirori bizabera muri Kaizen Hotel Nyabugogo ku wa Gatandatu guhera saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba. Iki gitaramo cyateguwe na Junior Giti aho kizaririmbamo umuhanzi Mr Kagame, ndetse imiziki ikavangwa na Dj Sisqo.

Abakunda kuramya bashonje bahishiwe…
Abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana na bo bafite ahantu hatandukanye bashobora gusohokera bagiye kuramya. Hamwe muri aha hantu harimo mu gitaramo cyiswe “Warahabaye Pentecost Hymn 2022”.
Iki kizabera muri Restoration Church i Masoro. Kizayoborwa na Apôtre Yoshua Masasu n’umufasha we Pasiteri Lydia Masasu. Kizaba ku Cyumweru, tariki 5 Kamena 2022.
Kizaririmbamo abahanzi nka Arsene Tuyi ari na we ugitegura. Yagitumiyemo abarimo Chryso Ndasigwa, Serge Iyamuremye, Christian Irimbere, Gisubizo Ministries, Shekinah Dance na Shekinah Worship Team.

Ikindi gihari ni icyo gusoza igiterane cyahawe inyito ya ‘Pentecost Celebration Week’ aho kigamije kwizihiza umunsi wa Pantekote. Iki giterane cyatumiwemo umuhanzikazi Rose Muhando wo muri Tanzania.
Kimaze iminsi ine kibera muri Citylight Foursquare Gospel Church Kimironko. Iki giterane cyatangiye ku wa Gatatu, tariki 1 Kamena kizageza ku wa 5 Kamena muri uru rusengero. Kwinjira ni ubuntu.

Hanze ya Kigali ...
Mu bitaramo bihari bizabera hanze ya Kigali birimo icyiswe Muhazi Flowers Beach Epic Saturday kizaba ku wa Gatandatu. Muri ibi birori Dj Brianne ni we uzavanga imiziki.
Hazabamo imyidagaduro itandukanye irimo iy’abana n’abakuru.
Hari kandi igitaramo kizabera muri Musanze imbere y’isoko rya GOICO. Iki gitaramo cyateguwe n’Ibisumizi bya Riderman cyiswe Musanze Vibes. Kizaririmbamo abahanzi nka Mico The Best, Riderman, Platini P, Clemy na Maylo. Mu gihe kizayoborwa na Mc Mubeyi na Mc Montana.
Abazitabira bazasusurutswa n’aba-Djs barimo Dj Cyusa, Dj Theo na Dj Young. Kwinjira ni 2000 Frw. Iki gitaramo kizaba guhera ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu.
Ikindi ni ikizabera i Huye Cyiswe True Vibes Show. Kizaba ku wa Gatandatu muri Nolan Hotel. Kwinjira ni 3000 Frw.
Iki gitaramo kizaririmbamo Fireman, Karigombe n’abandi.

Mu Mujyi wa Gisenyi hazabera ibitaramo birimo Phil Peter bibiri. Icya mbere kiraba ku wa Gatanu cyiswe Gisenyi Fresh Friday, kirabera ahitwa New Cotton Club. Uretse Dj Phil Peter uvanga imiziki hari kandi na Dj Santa Boi. Ibi birori byateguwe na Senderi na Luckyman Nzeyimana.

Ikindi gitaramo gihari ni icyateguwe na Cadette na Lynda. Iki kigomba kubera kuri Lake Side Beach ku wa Gatandatu tariki 4 Kamena. Imiziki izavangwa na Phil Peter na Ramses. Ibi bitaramo byose byo ku Gisenyi kwinjira ni ubuntu.
Abahanzi Nyarwanda baratamira hanze y’igihugu
The Ben yaraye ageze mu Mujyi wa Kampala muri Uganda aho yiteguye gutaramira ku wa Gatanu, tariki 3 Kamena 2022.
Ni igitaramo kibera mu Mujyi wa Kampala ahitwa Garden City Rooftop BOK. Arataramana n’abarimo Mr Jazziq na DBN Gogo bo muri Afurika y’Epfo kimwe n’abandi benshi bo mu ruganda rw’imyidagaduro muri Uganda.

Praise and Worship
Ni igitaramo gitegerejwe mu Mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi ku wa Gatandatu. Cyatumiwemo James & Daniella na Fortran Bigirimana uri mu bahanzi bakomeye cyane mu kuramya no guhimbaza bakomoka mu Burundi.
Muri iki gitaramo hazaba harimo kandi na Bigirimana Elysée wahoze aririmba muri Gisubizo Ministries.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!