Ni ibyaha bakoze ubwo bakubitaga Enoch Aaron Rwagasana washinze Neptunez Band. Uyu mugabo bamukutiye ku i Rebero banangiza imodoka ye.
Usibye abo babiri, mugenzi wabo witwa Robert Mutabazi na Kevine Uwera bo bahamijwe ibyaha byo gukoresha ibiyobyabwenge, bakatirwa igifungo cy’umwaka umwe.
Kevine Uwera kubera impamvu z’uko atwite yari yagaragarije urukiko, rwanzuye gusubika amezi icyenda y’igifungo cye, akazafungwa atatu uhereye igihe yafatiwe.
Mu iburanisha ryabaye ku wa 9 Gicurasi, Nkuranga Alex Karemera imbere y’urukiko yemeye icyaha cyo gukubita no gukomeretsa n’icyo kunywa ibiyobyabwenge ariko ahakana icyo yashinjwaga cyo kwangiza imodoka y’uwakubiswe.
Uyu musore mu rukiko yanagaragaje ko yanditse urwandiko asaba imbabazi umuryango w’uwakubiswe na we ubwe, ndetse n’Abanyarwanda. Urukiko rwatesheje agaciro imbabazi yasabye kuko hari ibyaha bimwe atemeraga birimo icyo kwangiza ikintu cy’undi.
Soteri Junior Gatera Kagame we ibyaha byose byerekeranye no gukubita no gukomeretsa Enoch Aaron Rwagasana yarabihakanaga ariko akemera icyo gukoresha ibiyobyabwenge. Uyu musore yavugaga ko nta kimenyetso gihari cyerekana ko yagize uruhare muri iki gikorwa cyo kurwana, akavuga ko we yari ari kwigendera.
Robert Mutabazi na Kevine Uwera bakurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge, imbere y’urukiko barabyemeye. Icyo gihe ubushinjacyaha bwasabiraga Nkuranga na Kagame Soteri gufungwa imyaka 17 n’amezi atandatu. Naho Kevine Uwera na Mutabazi Robert bo bwabasabiraga gufungwa imyaka ibiri.
Ubushinjacyaha bwasabaga indishyi z’akababaro kuko uwakubiswe yatewe ubumuga bukomeye. Ibi yabishingiragaho akurikije ibyemezo bya muganga n’amashusho yafashwe amugaragaza bamukubita imigeri mu mutwe.
Urukiko rwategetse ko Soteri Junior Gatera Kagame na Alex Nkuranga Karemera ko bagomba kwishyura miliyoni 1 n’ibihumbi 500 Frw bitewe n’ubumuga yatewe, 500 000 Frw yakoresheje yivuza, ibihumbi 150 Frw yo gukoresha imodoka ye ndetse n’ibihumbi 500 Frw yo kwishyura uwamwunganiraga mu rukiko.
Nkuranga na Soteri bahamijwe n’icyaha cyo kwangiza ikintu cy’undi.
Abaregwaga bose nta n’umwe watswe amagarama y’urubanza kuko bafunzwe.
Enoch Aaron Rwagasana yakubiswe n’aba basore mu gihe bari bahuye basinze bakamwendereza, kugeza aho batangiye kumukubitira mu muhanda. Aba bombi nta hantu na hamwe bari baziranye n’uyu mugabo.
Mu ntangiro za Mata nibwo amashusho y’abasore bari gukubita umugabo yagiye hanze. Aya mashusho bivugwa ko yafatiwe ku i Rebero ndetse akaba ari naho hakorewe icyaha. Uwahohotewe yatabaje inzego zirimo RIB na Polisi y’u Rwanda nyuma yo gukubitwa. Ku wa 6 Mata nibwo RIB yatangaje ko yataye muri yombi abasore bakubitaga bunyamanswa uyu mugabo.
Batangiye kuburanishwa ku wa 28 Mata 2022.
Imyanzuro y’Urukiko yatangajwe kuri uyu wa Kane tariki 12 Gicurasi.
How long does it take for @RIB_Rw / @RNP to apprehend offenders that brutally injured me with no reason whatsoever 4days ago. Incident statements made at #RIB but no action till date.#Violentscenes.@AngeKagame @rwanda_just @PrimatureRwanda @FirstLadyRwanda @PaulKagame pic.twitter.com/t5GXatmTYq
— Enoch Aaron R (@ganiometer) April 6, 2022
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!