Abakozi bo hejuru muri Ellen DeGeneres Show basezerewe nyuma y’ihohotera rishingiye ku gitsina bavugwaho

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 18 Kanama 2020 saa 10:51
Yasuwe :
0 0

Abakozi batatu bari inkingi za mwamba muri Ellen DeGeneres Show ari bo; Ed Glavin, Kevin Leman na Jonathan Norman, birukanywe nyuma yo gushinjwa imyitwarire mibi kuri bagenzi babo bo hasi.

Aba bagabo uko ari batatu birukanywe bashinjwa imyitwarire mibi yiganjemo ihohotera rishingiye ku gitsina.

Ellen DeGeneres mu kiganiro yagiranye n’abakozi bose hifashishijwe ikoranabuhanga, yavuze ko iperereza riri gukorwa mu kigo imbere kandi adashimishijwe n’uko ibintu byafashe urundi rwego.

Ati “Ntabwo nishimiye uko ibi bintu biri kugenda bihinduka.”

Umuvugizi wa Sosiyete ya Warner Bros yari ishamikiyeho Ellen Show, nawe yahamije ko bamaze gutandukana n’aba bagabo uko ari batatu.

David McGuire, wungirije ushinzwe gukurikirana gahunda y’ibiganiro muri Warner Brothers, aherutse kwandikira email abakozi bose abizeza ko hari impinduka zigiye kuba muri Ellen Show.

Ati “Benshi muri mwe mwavuganye n’abashinzwe iperereza ba WarnerMedia turabashimiye ko mwavugishije ukuri. Ndizera ko kino kintu ari ubundi buryo bwerekana ubufatanye kugira ngo dukore ibyiza birenzeho.”

Abavuzweho ibikorwa bibangamira abakozi mu kiganiro cya Ellen barimo Kevin Leman na Ed Glavin batunganyaga iki kiganiro, bashinjwe na bamwe mu bakozi banyuze muri iki kiganiro ibikorwa byiganjemo iby’ihohotera rishingiye ku gitsina.

Undi washinjwe ibikorwa nk’ibyo ni Jonathan Norman, wungirije mu gutunganya iki kiganiro; ubu, aba bose bakaba bamaze guhagarikwa.

Hari amakuru yavugaga ko DeGeneres yaba agiye guhagarika iki kiganiro mu rwego rwo kurinda izina rye ariko ntabwo arabyemeza ndetse hari n’andi avuga ko yaba agiye gusimburwa na James Corden.

Pagesix yanditse ko amakuru yakuye mu nshuti za hafi ze ahubwo yo avuga ko nta gahunda yo guhagarika ikiganiro cye afite.

Ibyamamare byinshi muri Amerika byagaragaje ko bishyigikiye Ellen ndetse bimufata mu mugongo ku bw’ibyo ari kunyuramo. Bamwe mu bamuvuze nk’umuntu mwiza hari Kevin Hart, Jerry O’Connell, Katy Perry, Diane Keaton n’abandi benshi.

Ikiganiro cya Ellen DeGeneres cyatangijwe mu 2003 gitunganywa na Telepictures kigatambutswa ku bitangazamakuru bya NBC Universal. Cyari kimaze kugaba amashami no mu bindi bihugu nka Singapore, Indonesia, Philippines, Myanmar, Malaysia, Thailand, Vietnam, u Buhinde, u Bwongereza, Afurika y’Epfo n’ahandi.

Ibya Ellen DeGeneres byatangiye kuzamo kidobya muri Werurwe 2020 ubwo umunyarwenya Kevin T. Porter, yashyiraga ubutumwa ku rubuga rwe rwa Twitter, asaba abantu kumubwira inkuru zidasanzwe bazi kuri Ellen maze agatanga $2 kuri buri nkuru.

Icyo gihe yagize ati “Ubu Twese dukeneye akantu gato ko kuba ba mukundabantu (Ibi ni ibintu Ellen yakundaga kuvuga buri gihe agiye gusoza ikiganiro). Murabizi, nk’uko Ellen DeGeneres buri gihe abivugaho. Ariko na none ni gica ndetse ni umwe muri banyamwigendaho bakiriho. Subiza kuri ubu butumwa bwanjye wifashishije inkuru wumvise ku bubi bwa Ellen kandi buri nkuru muri butange irajyana na $2.”

Kuva ubwo nibwo abantu benshi batangiye kuvuga inkuru ziganjemo nyinshi zirimo ibitari bizwi kuri Ellen ndetse bamwe mu bahoze ari abakozi be bahishura ko mu kigo cye habagamo irondaruhu, ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibindi byinshi.

Muri Nyakanga 2020, byahumiye ku mirari ubwo BuzzFeed yashyiraga hanze inkuru igaragaza ububi bwa Ellen inyuma ya camera ndetse n’uko abakoze mu kiganiro bagiye babangamirwa n’abakozi bo hejuru ; bashinja iki kiganiro kubamo ihohoterwa rishingiye ku gitsina, irondaruhu n’ibindi byinshi.

Iki kinyamakuru mu bucukumbuzi cyavugishije abarenga 30 bahakoze.

Ed Glavin yashyinjwe kuryoshyaryoshya abakozi ashaka kubakora ku myanya y’ibanga ndetse akabakorakora ku ntugu bigatuma batagira umutuzo mu kazi
Jonathan Norman ari mu bahagaritswe kubera ibikorwa birimo ihohotera ashinjwa mu kiganiro cya Ellen
Kevin Leman nawe yahagaritswe kubera imyitwarire mibi ashinjwa mu kiganiro cya Ellen
Ellen amaze iminsi mu ruhuri rw'ibibazo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .