Ni amahirwe abakiriya ba BK Arena badasiba guhabwa kuri serivise zitangirwa muri iyi nyubako aho abahisemo gukorana nayo bagabanyirizwa ibiciro ku buryo bugaragara.
Ibyo kugabanyiriza ibiciro abahisemo gukoresha iyi karita byatangiye gushyirwa mu bikorwa mu gihe uyu muhanzi yamaze gutangaza ibiciro byo kwinjira mu gitaramo cye giteganyijwe ku wa 25 Ukuboza 2022.
Kwinjira mu gitaramo cya Israel Mbonyi bizaba ari 5000Frw mu myanya isanzwe, ibihumbi 10Frw mu myanya yiswe premium, ibihumbi 15Frw muri VIP, n’ibihumbi 20Frw muri VVIP.
Kugeza ubu ntabwo haratangazwa urutonde rw’abahanzi bazafatanya na Israel Mbonyi muri iki gitaramo cyangwa niba azagikora wenyine.
Byitezwe ko iki gitaramo, Israel Mbonyi azakimurikiramo album ye nshya ‘Icyambu’ akaba ari nayo yacyitiriye, gusa aherutse kubwira IGIHE ko abazacyitabira bazanaboneraho kumva album ‘Mbwira’ atabashije kumurika kubera icyorezo cya Covid-19.
Israel Mbonyi yaherukaga gukora igitaramo cyo kumurika album mu 2017 ubwo yashyiraga hanze iyitwa ‘Intashyo’.
Mu mpera z’umwaka ushize, Israel Mbonyi yasohoye album ye ya kane yise ‘Icyambu’, iyi ikaba yari yarabanjirijwe n’iya gatatu yise ‘Mbwira’ , yagiye hanze mu 2019.
Mu 2014, Israel Mbonyi yasohoye album ye ya mbere ‘Number one’, yamurikiye mu gitaramo yakoreye muri Kigali Serena Hotel mu 2015. Iya kabiri yise ‘Intashyo’, yamuritswe mu gitaramo yakoreye muri Camp Kigali mu 2017.
Mu Ukuboza 2020 Israel Mbonyi yagombaga gukora igitaramo cyo kumurika album ye ya gatatu ‘Mbwira’ ariko imirimo yo kugitegura ibangamirwa n’icyorezo cya Covid-19.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!