Ni itegeko nimero 055/2024 ryo ku wa 20/06/2024 ryerekeye kurengera umutungo bwite mu by’ubwenge ingingo yaryo ya 375.
Iyi ngingo ivuga ko gukoresha izina ry’umuhanzi mu buriganya cyangwa ikimenyetso gitandukanya ku gihangano cy’ubuvanganzo, icy’ubugeni cyangwa icy’ubumenyi umuntu wese, ukoresha mu buryo bw’uburiganya izina ry’umuhanzi cyangwa ikimenyetso gitandukanya ku gihangano cy’ubuvanganzo, icy’ubugeni cyangwa icy’ubumenyi, aba akoze icyaha.
Iyo uwakoze ibinyuranye n’iri tegeko abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 7Frw ariko atarenze miliyoni 10Frw.
Iri tegeko hari icyizere ko rigiye kugabanya cyangwa rigahana abajyaga biyitirira abahanzi bagakoresha amazina yabo mu bikorwa by’amanyanga.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!