Abakobwa bo mu Majyaruguru ya Afurika barashakwamo abazitabira Miss Career Africa izasorezwa mu Rwanda

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 8 Nyakanga 2020 saa 02:04
Yasuwe :
0 0

Abakobwa bane bose bo mu Misiri bari gushakwamo abazahagararira ibihugu byo muri Afurika y’Amajyaruguru bazabona itike yo kwitabira Miss Career Africa izasorezwa mu Rwanda mu mpera z’umwaka wa 2020.

Aba bakobwa batoranyijwe bose bo mu Misiri barimo uwitwa Reem Shabrawy, Shaymaa Abdelhamid, Yasmine Medhat na Amira Hossam. Aba bakobwa batoranyijwe kubera ko muri bari basabye kwitabira iri rushanwa bose mu bihugu byo mu Majyaruguru ya Afurika aribo bari bafite imishinga yashimwe n’abategura Miss Career Africa.

Reem Shabrawy asanzwe ari rwiyemezamirimo akaba afite uruganda rukora imyenda yo kogana. Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye na Graphic Design yakuye muri German University iherereye mu Mujyi wa Cairo. Afite umushinga witwa Glo Swimwear.

Uyu mukobwa yatekereje gukora iyi myambaro kuko yabonaga iwabo kwambara bikini bitemewe kubera imico ya kiyisilamu ahitamo gukora indi myambaro yo kogana abandi bakobwa n’abagore bafite imyemerere nk’iye bashobora kwifashisha.

Shaymaa Abdelhamid nawe uri mu bakobwa bari guhatanira kuzitabira Miss Career, yize ibijyanye no gukora ibishushanyo by’ubwubatsi muri Kaminuza. Afite imyaka 23.

Yasmine Medhat nawe ni rwiyemezamirimo. Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’Ubugeni ndetse n’ubumenyi bushyirwa mu ngiro.

Nawe akora ibijyanye na Graphic design muri sosiyete yo kwamamaza yo mu gihugu cye kandi atewe ishema nabyo. Afite umushinga wo gukora application ebyiri yasubitse gukoraho ubwo yigaga muri Kaminuza. Imwe muri zo ashyize imbere ni izafasha abantu batekereza cyane.

Amira Hossam akora muri sosiyete ikomeye ku Isi izwi nka International Business Machine. Akora ibijyanye no gutunganya Software.

Uyu mukobwa afite gahunda yo gutangiza uburyo buzajya bufasha abana kwihugura mu masomo yabo, yifashishije ibitabo n’undi muyoboro ashaka gutangiza. Umushinga we yawise Funpod.

Iri rushanwa rizazenguruka mu bice bitandukanye bya Afurika. Ibindi bice bya Afurika byamaze kubona abazabihagararira uretse Afurika y’Uburasirazuba irimo n’u Rwanda ndetse n’iyo hagati.

Miss Career Africa ifite intumbero y’imyaka 30, aho nibura abakobwa 450 000 bazaba bamaze kuvamo ba rwiyemezamirimo bato, abahanga mu mirimo n’inganda zitandukanye muri Afurika.

Rizajya riba hasimbukwe umwaka umwe ryongere kuba. Ku ikubitiro Miss Career Africa 2020 azatorerwa mu Rwanda mu birori bikomeye bizaba ku wa 27 Ugushyingo 2020, ibi birori bizabanzirizwa n’umwiherero; mu gihe mu 2022 iri rushanwa rizabera muri Nigeria.

Hazatorwa uzahiga abandi abe ariwe ugirwa Miss Career Africa 2020, mu gihe hazatangwa andi makamba arimo nka Miss Speaker, Miss Technology, Miss Hospitality, Miss Science, Miss Talent na Miss Art.

Ibisabwa mu bashaka guhatana ni ukuba uri hagati y’imyaka 18-24, uri umushabitsi wasoje amashuri yisumbuye cyangwa wiga muri kaminuza unabarizwa muri Afurika.

Reem Shabrawy wo mu Misiri usanzwe ari rwiyemezamirimo akaba afite uruganda rukora imyenda yo kogana
Shaymaa Abdelhamid nawe uri mu bakobwa bari guhatanira kuzitabira Miss Career izasorezwa mu Rwanda, ni Umunya-Misiri wize ibijyanye no gukora ibishushanyo by’ubwubatsi
Uyu mukobwa w'umunya-Misiri nawe arashaka kwitabira Miss Career izasorezwa i Kigali mu mpera z'uyu mwaka
Yiteguye kwegukana ikamba rya Miss Career Africa 2020 rizatangirwa mu Rwanda mu mpera z'uyu mwaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .