Abakobwa bitabiriye Miss Career Africa basuye Ingoro y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 25 Ugushyingo 2020 saa 08:16
Yasuwe :
0 0

Abakobwa baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika bahuriye mu Rwanda, aho bitabiriye umwiherero wa Miss Career Africa igiye kuba ku nshuro ya mbere ihuriza hamwe abakobwa bo mu bihugu byinshi bya Afurika.

Uyu mwiherero ugiye kumara iminsi ine wahuriyemo abakobwa batandukanye bafite imishinga y’indobanure, kandi ifite aho yabageza ikanateza imbere sosiyete barimo.

Mbere y’umwiherero batangiye kuri uyu wa Mbere tariki 23 Ugushyingo mu karere ka Kayonza, babanje gusura Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside basobanurirwa byinshi ku basirikare 600 zari ziri kuri CND [Conseil National pour le Développement].

Sandrine Munezero usanzwe ari Umuyobozi Mukuru wa Miss Career Africa, yabwiye IGIHE ko bahisemo kujyana aba bakobwa mu ngoro y’urugamba rwo guhagarika Jenoside kuko ari ingenzi kuri bo cyane ko yaba abanyarwandakazi bari mu irushanwa cyangwa se abo mu bindi bihugu.

Ati “Ni igitekerezo twagize kuko twashakaga kuko aba bakobwa bose yaba abo mu Rwanda no hanze, bamenya amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside yabaye mu 1994.”

Maloka Prudence Mohlago wo muri Afurika y’Epfo, uri mu bakobwa bari muri Miss Career Africa basuye iyi ngoro, yavuze ko ibyo yumvise ku mateka yo guhagarika Jenoside ari ikimenyetso cyerekana ko abishyize hamwe nta kibananira kandi urubyiruko ari rwo mbaraga z’igihugu.

Umwiherero witabiriwe n’abakobwa 19 barimo Fauster Ponsianus Muttaini wo muri Tanzania wahawe No 1, Muitesi Betty wambaye No 3, Irankunda Gisele Mignone ufite No 4, Mugisha Naome wambaye No 11, Iranyuze Atosha Genevieve ufite No 13 na Tuyishimire Clemence ufite No 14 bose bo mu Rwanda.

Harimo Nothabo Ncube wambaye No 2 na Natasha Dlamini wambaye No 15 bo muri Zimbabwe. Ndoko Bobette wambaye No 5, Kahasha Elysee wahawe No 7, Mabula Manganze Grace ufite No 10 na Bwanga Mbambindi Sarah wambaye No 12 bose bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC.

Hari Abarundikazi babiri Izere Delica wambaye No 16 na Ineza Nice Cailie ufite No 17. Hari abanya-Nigeria babiri Victoria Rutendo Maphosa ufite No 18 na Eze Ifunanya Nneamaka wambaye No 9. Nyabonyo Anna Charity wambaye No 6 wo muri Uganda, Maloka Prudence Mohlago wambaye No 8 wo Afurika y’epfo ndetse n’Umunya-Kenya Seraphone Akoth Okeyo ufite No 19.

Byari biteganyijwe ko Oluwadamilola Akintewe wo muri Nigeria, ufite No 20 agera i Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, tariki 24 Ugushyingo 2020.

Uyu mwiherero wari kwitabirwa n’abakobwa 38 ariko habonetse 20 bitewe n’icyorezo cya Covid-19 kibasiye Isi muri iki gihe. Umukobwa wese uje abanza gupimwa iki cyorezo no gushyirwa mu kato mu gihe atarabona ibisubizo.

Hazatangwa amakamba arimo Miss Technology uzahembwa amadorali $ 500, Miss Arts&Miss Talent uzegukana $ 500, Miss Hospitality $ 500, Miss Agriculture uzahabwa $ 500, Miss Conservation uzahabwa $ 500, Miss Speaker uzegukana $ 500 mu gihe Miss Career Africa azahembwa $ 5000.

Uyu mwiherero watangiye kuri uyu wa Mbere tariki 23 Ugushyingo 2020, uzasozwa ku wa 27 Ugushyingo 2020.

Gutora umukobwa uhiga abandi, bizakorerwa muri Kigali Marriott aho abakobwa baziyereka akanama nkemurampaka kazaba karimo abarimo na Muyombo Thomas wamamaye mu muziki nka Tom Close.

Aba bakobwa bacumbikiwe kuri Muhazi
Batemberejwe mu ngoro y'urugamba rwo guhagarika Jenoside, basubizwa byinshi mubyo bibaza
Abakobwa batandukanye bitabiriye umwiherero wa Miss Career Africa iri kubera mu Rwanda
Muri iyi ngoro, abakobwa basobanuriwe uko ingabo za FPR zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, zikabohora igihugu
Abenshi bari bitwaje amabendera y'ibihugu byabo
Delicia Izere wo mu Burundi uri mu bitabiriye iri rushanwa ubwo yasuraga iyi ngoro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .