Abakobwa batanu bo muri Afurika yo Hagati batsindiye kuzitabira Miss Career Africa (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 25 Ukwakira 2020 saa 03:00
Yasuwe :
0 0

Irushanwa rya Miss Career Africa ritegurwa n’Abanyarwanda rigeze aharyoshye! Nyuma yo kuzenguruka Afurika yose hashakishwa abakobwa bazaryitabira mu Rwanda, ubu abakobwa bazahurira i Kigali bose bamaze kumenyekana.

Aba bakobwa batanu barimo abo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nka Grâcia Mbula, Elisée Kahasha, Aline Makamba, Sarah Bwanga ndetse na Bobette Ndoko.

Sandrine Munezero uherutse kugirwa Umuyobozi Mukuru wa Miss Career Africa, yabwiye IGIHE ko nyuma yo gutoranya aba bakobwa hakurikiyeho kubashishikariza kwiyumvamo ko byarangiye igisigaye ari ukwerekeza mu Rwanda.

Ati “Tugiye gutegura abakobwa. Icyo twavuga ku bakobwa bamaze gutoranywa ni uko imico itandukanye, ibihugu bitandukanye, bize amashuri atandukanye ariko icyo nabavugaho ari uko bose bafite ubushake bwo kuza mu Rwanda. Bafite umuhate wo guhangana buri wese ariyumva ko ashoboye. Buri wese afite amatsiko.”

Yavuze ko bari gukora iyo bwabaga kugira ngo aba bakobwa bose bazaboneke mu Rwanda.

Aba bakobwa batanu bo muri Afurika yo Hagati biyongereye ku bandi 10 bo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, 10 batoranyijwe mu Majyepfo ya Afurika, 10 batoranyijwe mu Burengerazuba na batatu bo mu Majyaruguru ya Afurika, bose uko ari 38 bakazahurira mu mwiherero uzasiga hamenyekanye uhiga abandi mu Miss Career Africa izabera mu Rwanda.

Miss Career Africa izabera i Kigali mu Ugushyingo 2020. Iri rushanwa rifite intego y’imyaka 30, aho nibura abakobwa 450 000 bazaba bamaze kuvamo ba rwiyemezamirimo bato, abahanga mu mirimo n’inganda zitandukanye muri Afurika.

Rizajya riba hasimbukwe umwaka umwe ryongere kuba. Ku ikubitiro Miss Career Africa 2020 azatorerwa mu Rwanda mu birori bikomeye bizaba ku wa 27 Ugushyingo 2020, bizabanzirizwa n’umwiherero. Mu 2022 iri rushanwa rizabera muri Nigeria.

Hazatorwa uzahiga abandi abe ariwe ugirwa Miss Career Africa 2020, mu gihe hazatangwa andi makamba arimo nka Miss Speaker, Miss Technology, Miss Hospitality, Miss Science, Miss Talent na Miss Art.

Irushanwa rya Miss Career Africa ntirigendera ku bwiza ahubwo rireba umushinga w’umukobwa, kuko icyo rigamije ni uguteza imbere igitsinagore kurusha ibindi byose.

Ibisabwa ku bahatana ni ukuba uri hagati y’imyaka 18-24, uri umushabitsi wasoje amashuri yisumbuye cyangwa wiga muri kaminuza unabarizwa muri Afurika.

Aline Makamba mu babonye itike y'abahataniye Miss Career Africa izasorezwa mu Rwanda
Bobette Ndoko na we akomoka muri Congo Kinshasa
Elise Kahasha wo muri RDC ni umwe mu bakobwa babonye itike yo kwitabira muri Miss Career Africa mu Rwanda
Grâcia Mbula afite impano mu gushushanya
Grâcia Mbula wo muri RDC yiga ibijyanye na mudasobwa
Sarah Bwanga wo muri RDC nawe ari mu bakobwa bazitabira Miss Career Africa 2020 izasorezwa mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .