Abakobwa batandatu batangiye urugendo rwo gushaka uzaserukira u Rwanda muri Miss Supranational (Amafoto & Video)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 11 Ugushyingo 2020 saa 11:37
Yasuwe :
0 0

Urugendo rwo gushakisha umukobwa uhiga abandi uzahagararira u Rwanda muri Miss Supranational International izaba mu mwaka utaha, rwatangiranye n’abakobwa batandatu bitabiriye irushanwa muri 15 bari batoranyijwe.

Abakobwa bitabiriye iki gikorwa kuri uyu wa Kabiri banahise bahabwa itike yo kwinjira mu irushanwa, barimo Ineza Charlène, Munezero Grace, Umugwaneza Carine, Urusaro Ange Princess, Uwase Denyse na Uguyeneza Alia.

Aba bakobwa bigaragaje mu ntambuko zitandukanye, ibindi bikorwa byinshi bakazabikora hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda Covid-19.

Muri iri rushanwa harimo amasura mashya mu marushanwa y’ubwiza, hakabamo n’andi amenyerewe. Muri ayo atari mashya ni Ineza Charlène witabiriye Miss Rwanda 2020 na Munezero Grace witabiriye Miss Rwanda 2020 n’ijonjora rya Miss Africa Calabar uyu mwaka.

Aba bakobwa bose bitabiriye Miss Supranational 2020, bahuriza ku kuba intwaro ikomeye buri wese yitwaje ari ukwigirira icyizere, no kuba ari byiza ko icyiciro cya bikini cyakuwe muri Miss Supranational Rwanda uyu mwaka.

Gusa bemeza ko baramutse bagiye hanze y’u Rwanda, bikini bayambara bakagerageza "gushyiramo umuco nyarwanda"’. Umukobwa waserukiye u Rwanda muri Miss Supranational bafite icyo bigiyeho ngo ni Shanitah Umunyana.

Abari basabye kujya mu irushanwa ni 30, hatoranywa 15, ariko bigeze ku munsi w’irushanwa haza batandatu.

Umuganwa Carine wiga ubuhinzi muri Kaminuza yabwiye IGIHE ati “Umwihariko mfite ni uko nifitiye icyizere mu mutima wanjye, numva ko ngomba gutsinda.”

Yavuze ko aramutse aserukiye u Rwanda, yazagerageza kwitwara neza agahesha ishema igihugu.

Ineza Charlène we yavuze ko naserukira u Rwanda azagerageza gukora uko ashoboye, kugira ngo yuse ikivi cy’abandi baserukiye igihugu mu bihe byatambutse.

Nsengiyumva Alphonse ukuriye Suprafamily Rwanda Ltd itegura Miss Supranational Rwanda, yavuze ko irushanwa ry’uyu mwaka bariteguye bakurikije inama z’abategura iryo rushanwa ku rwego mpuzamahanga bo muri Pologne.

Ati "Baduhaye igitekerezo cyo kwifashisha ikoranabuhanga muri iki gikorwa. Tuzakora irushanwa twifashishije televiziyo ya TV 1 ndetse n’imbuga nkoranyambaga. Abakobwa bazajya bakorera mu matsinda, bitambutswe kuri televiziyo."

Yakomeje avuga akanama nkemurampaka kazajya gakurikirana irushanwa inshuro nyinshi kifashishije ikoranabuhanga, ariko rimwe na rimwe bahure n’abakobwa barimo guhatana.

Yavuze ko ubu bamaze kubona abakobwa batandatu, ariko hagikenewe abandi bane, bityo asaba abantu gukomeza kwiyandikisha.

Nsengiyumva yavuze ko hari byinshi abakobwa bazanyuramo birimo ibiganiro mpaka, kuvugira mu ruhame, baganire ku mishinga yabo, ariko bigishwa gukora ibikorwa byafasha sosiyete yo hasi barimo itarenze ku karere n’ibindi.

Yavuze ko impamvu bikini yakuwe mu irushanwa ari ukubera Coronavirus.

Ati "Bikini kuyikuramo nta kindi ni nuko twateganyaga ko icyiciro cyayo kizabera ku mazi nko ku Kivu cyangwa se kuri Muhazi, ariko tubona bitazakunda kubera ibihe turimo."

Aba bakobwa bagiye guhatanira ikamba rifitwe na Umunyana Shanitah wabaye Miss Supranational Rwanda mu 2019.

Yahembwe miliyoni 1 Frw anaserukira u Rwanda mu irushanwa rya Miss Supranational ryabereye muri Pologne kuva ku wa 6 Ukuboza 2019. Igisonga cya Mbere yegukanye 500 000 Frw mu gihe Igisonga cya kabiri yahembwe 300 000 Frw.

Irushanwa rya Miss Supranational International bahatanira kwitabira, ribera muri Pologne, aho abakobwa batandukanye bahurira muri iki gihugu bakamarayo ibyumweru bitatu bahatanira iri kamba.

Urugendo rwo gushaka umukobwa uzahagararira u Rwanda muri Miss Supranational International mu 2021, rugiye gutangira nyuma yaho gutora uwari kwitabira iri rushanwa rya 2020 mu Ugushyingo, byasubitswe.

Umunya-Thailand ufite ikamba rya Miss Supranational, Anntonia Porsild n’Umunyamerika Nate Crnkovich ufite irya Mister Supranational, bazagumana amakamba kugeza igihe hazatorwa ababasimbura.

Aba bakobwa batangiye urugendo ruzasiga hamenyakanye Miss Supranational Rwanda 2020
Ineza Charlène afite umushinga ujyanye no gushishikariza urubyiruko kugira amahitamo y'ibyo biga bagendeye ku mpano zabo ndetse n'intumbero bafite
Ineza Charlène witabiriye Miss Rwanda yaje gushakisha andi mahirwe muri Miss Supranational Rwanda
Ineza Charlène ni umwe mu bakobwa bari gushakishwamo uzahagararira u Rwanda muri Miss Supranational umwaka utaha
Abakobwa batandatu bitabiriye irushanwa bifotoreje muri Sunday Park
Munezero Grace ni umwe mu bahatanye muri iri rushanwa
Uguyeneza Alia afite imyaka 19
Umuganwa Carine yiga muri kaminuza ibijyanye n'ubuhinzi
Umuganwa Carine yizeye kuzarusha bagenzu be
Umukobwa uzahiga abandi muri Miss Supranational azaserukira u Rwanda umwaka utaha muri Pologne
Urusaro Ange Princess avuga ko afite icyizere cyo kwegukana ikamba
Urusaro Ange Princess avuga ko icya mbere cyatumye yitabira iri rushanwa ari icyizere yigiriye
Uwase Denise afite umushinga wo gushishikariza abakobwa kwitabira kwiga imyuga
Uwase Denise w'imyaka 21 wiga ubwubatsi ni umwe mu bakobwa bitabiriye Miss Supranational Rwanda

Amafoto: Igirubuntu Darcy
Video: Lizerie Uwacu


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .