Abakobwa batabashije gukomeza muri Miss Rwanda 2020 bihurije hamwe biyemeza gukora ibikorwa by’urukundo

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 14 Gashyantare 2020 saa 10:50
Yasuwe :
0 0

Abakobwa 34 batabashije kurenga ijonjora rya nyuma (Pre-Selection) ry’irushanwa rya Miss Rwanda bihurije hamwe biyemeza gukora ibikorwa by’urukundo ndetse bahaye ikaze buri munyarwanda wese usanzwe afite umutima wo gufasha.

Kuri uyu wa Kane tariki 13 Gashyantare 2020 abakobwa 15 muri 34 batabashije gukomeza mu irushanwa rya Miss Rwanda 2020 basuye ikigo kirererwamo abana bafite ubumuga cya HVP Gatagara i Gikondo ho mu mujyi wa Kigali.

Gaju Evelyne uhagarariye ihuriro ry’aba bakobwa bamaze no gufata izina rishya rya “We for Nation” yabwiye IGIHE ko basuye iki kigo mu rwego rwo kureba imibereho y’abana bahararererwa no kwiga ku kamaro k’ibi bigo bityo bakaba bafite gahunda yo gushishikariza ababyeyi bafite abana bafite ubumuga kutabakingirana mu nzu ahubwo bagashishikarira kubajyana ku mashuri.

Ati” Tuje kwiyungura ubumenyi kuri ibi bigo kugira ngo tubashe gutanga ubutumwa ku babyeyi batabasha kuhazana abana bafite ubumuga. Ikindi ni uko dushaka gushishikariza Abanyarwanda kumva ko umwana ufite ubumuga ari umwana nk’abandi kandi akeneye kwitabwaho.”

Uyu mukobwa yavuze ko bahisemo kwihuza nyuma yo kutabasha gukomeza muri Miss Rwanda 2020 bahita biyemeza kwihuriza hamwe mu rwego rwo gukomeza gukora ibikorwa by’urukundo ndetse anahishura ko n’abandi bantu bose bafunguriwe imiryango.

Gaju yavuze ko buri munyarwanda wese yaba abanyuze muri Miss Rwanda n’abatarahanyuze bose bafunguriwe amarembo mu muryango batangije ugambiriye gufasha no gukora ibikorwa by’urukundo.

Yavuze ko nubwo umuryango wabo watangijwe n’abakobwa gusa ariko bafite ubushake bwo guha ikaze na basaza babo bafite ubushake bwo gufasha no gukora ibikorwa by’urukundo.

Ku mpamvu bitabiriye ari 15 nyamara bafite abanyamuryango 34, Gaju yavuze ko ikibazo cyabayeho ari uko bamwe bafite imirimo n’amasomo byatumye bataboneka mu mibyizi ariko ahamya ko bose babyumva kimwe ndetse bahuje umugambi.

Muri iki kigo cya HVP Gatagara baganiriye n’ubuyobozi bwabasobanuriye ibikorwa bihakorerwa buri munsi ndetse banagira umwanya wo kwifatanya n’abana baharererwa yaba mu gusangira ndetse no kwidagadurana.

Nteziryayo Jean Pierre uyobora HVP Gatagara, ishami rya Gikondo yashimiye bikomeye aba bakobwa kuba batekereje gusura iki kigo.

Ati “Byatweretse ko aba bakobwa mu mishinga yabo batekereza no ku bantu bafite ubumuga by’umwihariko.”

Uyu mugabo yavuze ko bishimiye urugendo rw’aba bakobwa cyane ko ari igikorwa cyiza cyo gushishikariza Abanyarwanda kumenya ko umwana ufite ubumuga ari umwana nk’abandi ndetse akwiye guhabwa amahirwe yo kwiga nk’abandi.

Ikigo cya HVP Gatagara Gikondo kirererwamo abana barenga 60 baturuka mu turere dutandukanye tw’umujyi wa Kigali no mu nkengero zawo.

Umuyobozi w’iki kigo yavuze ko abana bahiga bagorwa n’ingendo zibageza ku ishuri aho bigira, ikindi bifuza ko cyakemuka ni ukubona ibikoresho byihariye byo gufasha abana mu buryo bwose bushoboka.

Ikindi ni umubare muto w’abakozi ariko nanone hakiyongera n’ubumenyi bafite kuko aba bana baba bakeneye ubumenyi buhagije.

Reba hano igikorwa cya mbere cy’urukundo abakobwa basezerewe muri Pre- Selection ya Miss Rwanda 2020 bakoze

Aba bakobwa bahaye ikaze n'undi wese wifuza kwifatanya nabo
Abakobwa batabashije gukomeza muri Miss Rwanda 2020 bihurije hamwe biyemeza gukora ibikorwa by'urukundo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza