Abakobwa bari guhatanira Miss Career Africa 2019 batangiye umwiherero (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 10 Ukuboza 2019 saa 11:48
Yasuwe :
0 0

Abakobwa 28 bari guhatanira ikamba rya Miss Career Africa batangiye umwiherero uzamara iminsi itatu.

Uyu mwiherero bawutangiye kuri uyu wa 10 Ukuboza 2019 mu Mbuto z’Amahoro Hotel iherereye ku nkengero z’Ikiyaga cya Muhazi.

Mu gihe bazawumaramo aba bakobwa bazatozwa intambuko, kuvugira mu ruhame, berekane impano, imishinga (aha bazahugurwa mu gihe gito kuri yo) bafite n’ibindi. Mu byangombwa by’ingenzi bitwaje harimo laptop zirimo imishinga yabo.

Uyu mwiherero urimo abakobwa baturutse mu bihugu bitandukanye birimo u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) na Uganda. Uwo muri Kenya uri mu bagomba kwitabira biteganyijwe ko azagera mu Rwanda ku munsi w’ejo naho uwo muri Sudani y’Epfo we azakurikirana umwiherero kuri internet kuko aherereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho ari kwiga amashuri ye ya kaminuza.

Aba bakobwa bose bitabiriye umwiherero bahagurukiye Kicukiro mu Mujyi wa Kigali aho icyicaro cy’abategura iri rushanwa kiri, bakora urugendo rw’isaha imwe n’iminota irenga 50.

Muri iri rushanwa hazatangwa amakamba umunani arimo Miss Speaker, Miss Technology, Miss Hospitality, Miss Science, Miss Talent na Miss Art n’irya Miss Entrepreneur ryongeweho ubwo uyu mwiherero watangiraga.

Aba bakobwa bose ukuyemo ushobora kwegukana ikamba rimwe muri aya akanaba Miss Career Africa bazahembwa $1 000 naho Miss Career Africa ahabwe $ 5 000. Aya yose bazifashisha mu gushyira mu bikorwa imishinga yabo ndetse bazanahabwa amahugurwa y’amezi atandatu, azatangira muri Gashyantare 2020.

Kuri ubu ibikorwa byo gutora byahindutse ho gato aho hari kwifashishwa urubuga rwa Miss Career Africa ariko utora agashyiramo nimero ze za telefoni kugira ngo nibatoranya abanyamahirwe bazitabira umunsi wa nyuma wo guhemba Miss Career Africa uteganyijwe ku wa 13 Ukuboza muri Camp Kigali, azahabwe itike y’ubuntu.

Akanama nkemurampaka kazaba gahagarariwe n’umuhanzi Muyombo Thomas [Tom Close], Uwase Hirwa Honorine wamamaye nka Miss Igisabo, Dr. Mercy Ngunjiri, Dr. Rubagumya Fidèle, Dr. Manirakiza Achille, umwanditsi w’ibitabo Karen Bugingo, Umulisa Yvonne na Cheez Muragwa.

Iri rushanwa ntabwo rigendera ku bwiza bwo mu maso n’igihagararo umuntu afite gusa ahubwo rireba ibitekerezo bye n’umushinga ufite ingufu wazazahura benshi.

Bruce Melodie na Victor Rukotana batangajwe nk’abahanzi bazasusurutsa abazitabira igikorwa cyo gutoranya Miss Career Africa, kizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village [Camp Kigali].

Kwinjira bizaba ari 3 000 Frw ku banyeshuri, 5 000 Frw ahasanzwe, 10 000 Frw na 30 000 Frw mu myanya y’icyubahiro na 200 000 Frw ku meza y’abantu umunani.

Iri rushanwa riri guhuza abakobwa bo mu Biyaga Bigari, ntirizabera mu Rwanda gusa kuko ryanajyanywe mu bihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika aho ribera muri Nigeria guhera ku wa 30 Ugushyingo 2019 kugera ku wa 30 Ukuboza 2019.

Abakobwa bageraga aho bahagurukiye bifashishije uburyo butandukanye
Mbere yo guhaguruka Kicukiro bafashe ifoto y'urwibutso
Abakobwa batwawe na bisi ebyiri buri umwe yavagamo afite ibyangombwa byose azakoresha
Abakobwa bose ubwo berekezaga aho bagomba kuba bacumbitse
Abakobwa n'imizigo yabo ubwo bageraga aho bagomba gukorera umwiherero
Aba bakobwa bageze aho bagomba gukorera umwiherero babanje kuganirizwa uko urugendo rwari rumeze
Abakobwa bageze ahagomba kubera umwiherero babanza guhabwa amabwiriza no kwibwirana
Abakobwa bageze ahari gukorerwa umwiherero bakina imikino itandukanye
Abakobwa bageze aho bagomba gukorera umwiherero bafata amafunguro
Buri mukobwa mu bari guhatanira Miss Career Africa bambariye gukora ibishoboka byose ngo azaryegukana
Fundiko Élysée wo muri RDC ubwo yageraga aho abakobwa bahagurukiye bajya mu mwiherero
Igihozo Mireille witabiriye Miss Rwanda 2019 ubwo yibwiraga bagenzi be bagiye kumarana iminsi itatu mu mwiherero
Kundusenge Ritha Marie Ange uri bahanga imideli bakomeye mu Burundi no mu Rwanda na we ari muri uyu mwiherero
Kundusenge Ritha Marie Ange yari afite umuntu wamuherekeje bajya mu mwiherero
Kuri iri gare hariho ivarisi n'isanduku irimo imbabura ikoreshwa n'imirasire y'izuba yakozwe na Mireille Chadia Mahoro wanaje ku igare
Mireille Chadia Mahoro ubwo bamutwazaga isanduku irimo umushinga we azerekana muri Miss Career Africa
Umugandekazi Baluubu Jaliyah ubwo yageraga mu cyumba azajya araramo
Umwe mu bazabana n aba bakobwa mu mwiherero ubwo yabaganirizaga
Uyu yari kwinjira aho abakobwa bahagurukiye bajya mu mwiherero
Buri mukobwa azajya arara mu cyumba cya wenyine

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .