Abakobwa bahatanye muri Miss Supranational 2021 basuye Pariki y’Akagera (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 7 Werurwe 2021 saa 12:52
Yasuwe :
0 0

Abakobwa umunani bari mu irushanwa rya Misss Supranational Rwanda 2021 kuri uyu wa Gatandatu tariki 6 Werurwe 2021, basuye Pariki y’Igihugu y’Akagera muri gahunda y’iri rushanwa yo guteza imbere ubukerarugendo bw’imbere mu gihugu.

Ni igikorwa cyabaye ku bufatanye n’Urwego rw’igihugu rw’Iterambere(RDB).

Umuyobozi wa SupraFamily Rwanda Ltd itegura Miss Supranational Rwanda, Nsengiyumva Alphonse yabwiye IGIHE ko iki gikorwa cyabaye mu mujyo w’intego abategura iri rushanwa bihaye.

Ati “Zimwe mu ntego za Miss Supranational ku isi hose harimo kugeza imbere ubukerarugendo, ari nayo mpamvu mu irushanwa ryacu twashyizemo igice cyo gutaka u Rwanda. Ku bufatanye na RDB muri gahunda yayo ya Visit Rwanda na Tembera u Rwanda twasuye Pariki y’Igihugu y’Akagera mu rwego rwo gukangurira Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga gusura ibyiza by’u Rwanda.”

Abakobwa umunani bari guhatana bavuye muri 11 bari bahatanye muri iri rushanwa.

Abategura iri rushanwa ribera muri Pologne baheruka kwandikira abaritegura ku rwego rw’igihugu mu bihugu bitandukanye babamenyesha ko abo mu bitari mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi bagomba kuba basoje gutora Miss Supranational mbere ya 15 Kamena. Abo mu byo muri uyu muryango bo bagomba kuba barangije gutora bitarenze ku wa 15 Nyakanga.

Gushaka umukobwa uzaserukira u Rwanda bizaba ku wa 13 Werurwe 2021.

Irushanwa rya Miss Supranational riri kuba ku nshuro ya 12 ryagombaga gusozwa tariki 8 Mutarama 2021, ariko riza gusubikwa kubera COVID-19. Aba bakobwa bagiye guhatanira ikamba rifitwe na Umunyana Shanitah wabaye Miss Supranational Rwanda mu 2019.

Irushanwa rya Miss Supranational International bahatanira kwitabira, ribera muri Pologne, aho abakobwa batandukanye bahurira muri iki gihugu bakamarayo ibyumweru bitatu bahatanira iri kamba.

Umunyana Shanitah wegukanye ikamba umwaka ushize yahembwe miliyoni 1 Frw anaserukira u Rwanda mu irushanwa rya Miss Supranational ryabereye muri Pologne kuva ku wa 6 Ukuboza 2019. Igisonga cya Mbere cyegukanye 500 000 Frw mu gihe Igisonga cya kabiri cyahembwe 300 000 Frw.

Aba bakobwa bafataga amafoto y'urwibutso muri pariki y'Akagera
Aba bakobwa bakigera ku Akagera, basobanurirwa iby'iyi pariki
Aba bakobwa bazakurwamo uzaserukira u Rwanda muri Pologne
Aba bakobwa mbere yo guhaguruka kuri RDB
Aba bakobwa uko ari umunani bari kwitegura umunsi wa nyuma w irushanwa
Bakurikizaga ingamba zashyizweho Coronavirus
Beretswe inyamanswa zirimo Isha
Mu nyamaswa babonye harimo Imparage
Ubwo bageraga kuri Pariki Akagera, bashimishijwe n'ibyiza bitatse iyi pariki
Aba bakobwa banyuzwe n'ibyiza bitatse Pariki y'Akagera irimo inyamaswa eshanu nkuru
Agasumbashyamba ni zimwe mu nyamaswa ziba muri pariki y'Akagera
Akagera Game Lodge ni inzu icumbikira ba mukerarugendo rwagati muri pariki iri mu zigezweho mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .