Abakobwa bahatana muri Miss Rwanda basuye Ecobank, Bella Flowers na Africa Improved Food (Amafoto)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 20 Gashyantare 2020 saa 08:58
Yasuwe :
0 0

Abakobwa 19 bari mu mwiherero wa Miss Rwanda 2020 basoje ingendo bakoreraga mu bigo bitandukanye bitera irushanwa inkunga birimo Banki y’Ubucuruzi ya Ecobank, Bella Flowers n’Uruganda rwa Africa Improved Food.

Kuva aba bakobwa bakwinjira mu mwiherero ku wa 9 Gashyantare 2020 bagiye basura ahantu hatandukanye ndetse bakira abashyitsi banyuranye mu rwego rwo kwiyungura ubumenyi.

Mu ngendo za nyuma aba bakobwa bakoze mbere y’uko irushanwa rya Miss Rwanda rirangira basuye ibigo bikomeye nka Ecobank (Umuterankunga mukuru wa Miss Rwanda 2020), Bella Flowers izahemba Nyampinga uberwa n’amafoto na Africa Improved Food izahemba Nyampinga w’u Rwanda 2020.

Ku wa Kabiri tariki 18 Gashyantare 2020 nibwo aba bakobwa basuye Ecobank basobanurirwa birambuye imikorere y’iyi banki ndetse banaganirizwa kuri serivisi zitandukanye itanga.

Abakobwa bashishikarijwe kuzirikana gahunda ya Leta yo kutagendana amafaranga mu ntoki [cashless], banasabwa gukangurira abo mu miryango yabo inshuti n’abavandimwe iyi gahunda ifite uruhare rukomeye ku iterambere ry’igihugu no gucunga umutekano wa buri wese.

Kuri uwo munsi banasuye Bella Flowers, aho berekewe uburyo bahinga indabo ndetse bakazitunganya kugeza zigeze ku isoko. Bibukijwe ko ubuhinzi bw’indabo ari kimwe mu bishobora kwinjiriza Abanyarwanda amafaranga mu gihe babukangukira ariko nanone bigakorwa kinyamwuga kuko buri mu butanga umusaruro ushimishije.

Aba bakobwa bishimiye ubumenyi bungukiye muri iki kigo cyane ko hafi ya bose mu buzima busanzwe bakunze kugura indabo zo guha abantu banyuranye ku minsi mikuru yabo cyangwa igihe bagiye gutabara umuntu witabye Imana. Buri mukobwa yavuye muri iki kigo ahawe impano y’ururabo.

Abakobwa bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda ku wa Gatatu tariki 19 Gashyantare 2020 basuye African Improved Food, ikigo gitunganya ifu zo mu bwoko bunyuranye zitegurwamo igikoma gikundwa na benshi.

Nyuma yo gutemberezwa mu ruganda basobanurirwa uburyo ifu z’ibikoma zitegurwa, abakobwa bagize umwanya wo kugisangira n’abayobozi ba AIF bishimira akamaro k’ifu z’igikoma zikorerwa muri uru ruganda.

Aba bakobwa bashimiye uru ruganda uburyo rukomeje kunganira Leta mu kurwanya imirire mibi mu bana n’abantu bakuru rubagezaho ifu zifite intungamubiri kandi ku giciro cyiza.

Ubuyobozi bwa Africa Improved Food bwasabye aba bakobwa kubabera aba ambasaderi beza bakamenyekanisha akamaro k’ifu zirimo intungamubiri zikorerwa muri uru ruganda bityo imiririre mibi igahashywa mu Banyarwanda.

Ibi bigo aba bakobwa basuye byashyize akadomo ku ngendo bakoreye ahantu hatandukanye cyane ko hasigaye amasaha make bakajya mu irushanwa rizatangarizwamo uwegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2020.

Kugeza ubu irushanwa rya Miss Rwanda 2020 riri kugana ku musozo abakobwa bahatanira ikamba bari mu mwiherero mbere y’amasaha make ngo hamenyekane uzegukana ikamba.

Aba bakobwa bari mu mwiherero bamaze kuvamo umwe cyane ko ubu basigaye ari 19 nyuma y’uko Ingabire Jolie Ange asezeye mu irushanwa kubera uburwayi.

Umukobwa uzambikwa ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2020 uzasimbura Nimwiza Meghan ufite irya 2019, azamenyekana mu birori biteganyijwe kubera muri Intare Conference Arena i Rusororo mu ijoro ryo ku wa 22 Gashyantare 2020.

Kugeza ubu amatike yo kwinjira mu irushanwa rya Miss Rwanda 2020 yashyizwe ku isoko; abayashaka bashobora kuyagura bifashishije Mobile Money (*182*8*1*333111#), Ecobank cyangwa bakayasanga kuri Camellia KBC, Keza Saloon no kuri Smart Design.

Abakobwa batemberejwe ahahingirwa indabo muri Bella Flowers
Beretswe uburyo indabo zitunganywa
Bafashe agafoto k'urwibutso
Abakobwa bahawe impano y'indabo
Abakobwa bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2020 basuye Banki y'Ubucuruzi ya Ecobank
Abakobwa 19 bahatanira Miss Rwanda 2020 baganirijwe kuri serivisi Ecobank itanga
Nyuma y'ibiganiro bafatanye ifoto y'urwibutso n'ubuyobozi bwa Ecobank
Abakobwa bari muri Miss Rwanda baganirijwe ku kamaro k'igikoma kiva mu mafu akorerwa muri Africa Improved Food
Bahabwa amabwiriza mbere yo gutemberezwa uruganda rwa Africa Improved Food
Abakobwa bahawe igikoma gitetswe mu ifu ya Africa Improved Food
Bakunze uburyohe bw'iki gikoma
Bafatiye ifoto y'urwibutso kuri uru ruganda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza