Abakobwa 15 bo mu Majyepfo ya Afurika bari gushakishwamo abazitabira Miss Career Africa izasorezwa mu Rwanda

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 29 Mata 2020 saa 10:30
Yasuwe :
0 0

Abakobwa 15 bo mu bihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo bari gushakishwamo 10 bazitabira Miss Career Africa izasorezwa mu Rwanda mu mpera z’umwaka wa 2020.

Abakobwa batoranyijwe mu majonjora abanza barimo Sanele Wame T Ndlove na Koletso Karyn Mlilo bo muri Botswana; Magdalena Haingura, Jessica Mundie Uiras, Ester Shifotoka babarizwa muri Namibia; Victoria Rutendo Maphosa, Natasha Dlamini, Nomande Sigawuke na Nothabo Ncumbe bo muri Zimbabwe; Lerato Moeko, Gift Wezzie Somakwabe, Prudence Maloka, Nelisiwe Ntuli, Mpho Phasa na Sakheleni Matjila bo muri Afurika y’Epfo.

Mu bakobwa 100 banditse basaba kwitabira irushanwa buri wese yagaragaje umushinga we, nyuma hatoranywamo 15 bazavamo 10 bazahagararira Afurika y’Amajyepfo.

Bamwe mu bakobwa bihariye bari guhatana harimo uwitwa Jessica Mundie Uiras wo muri Namibia ugaragaza ko amaze kwegukana amakamba atanu kuva atangiye kwitabira amarushanwa y’ubwiza.

Yegukanye ikamba rya World Miss University Namibia 2017, Tera Queen 28th World Miss University 2017, Miss Grand Namibia 2018, Miss Heritage 2019 ndetse na Miss Charm 2019/2020.

Undi mukobwa ni Dlamini Natasha wo muri Zimbabwe. Ni umukinnyi wa filime akaba n’umusizi usanzwe ari umuvugizi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR).

Yatoranyijwe nk’umukinnyi mwiza mu iserukiramuco rya Pan-African ryabereye mu Mujyi wa Los Angeles. Dlamini yanatoranyijwe nka Ambasaderi wa Global Peace mu gihugu cye.

Muri aba bakobwa kandi harimo uwitwa Nelisiwe Ntuli uvuga ko amaze gutsindira ibihembo 30. Yivuga nk’umukobwa wifashije kwinjira mu bushabitsi aho ubu akora mu bijyanye no gutegura ahabera ibirori.

Anabifatanya n’akazi ko kwakira abantu bagana ikigo cy’itangazamakuru akorera. Mu myaka itanu yifuza ko ikigo cye yise "Bianca Exquisite events" kizaba cyatanze akazi ku bantu 25.

Abategura iri rushanwa rya Miss Career Africa bavuze ko abakobwa 15 batangajwe bakoze neza kuko babashije kunyura Akanama Nkemurampaka kemeje ko imishinga yabo ikwiye gushyigikirwa.

Bati “Twamaze kubwira Isi yose ko mwatoranyijwe mu magana y’abakobwa bo muri Afurika y’Amajyepfo bari biyandikishije. Ubushobozi bwanyu nibwo bwatumye mubasha gutsindira kwinjira muri 15 batoranyijwe.”

Aba bakobwa kandi bamenyeshejwe ko uko ari 15 bagiye gutorerwa kuri internet bazavamo 10 bazitabira umwiherero (Boot Camp) w’irushanwa rya Miss Career Africa 2020 rizabera i Kigali.

Amatora yo kuri internet yatangiye ku wa 28 Mata 2020 azasozwa ku wa 2 Kamena 2020.

Aba bakobwa bamenyeshejwe ko bazabaha buri kimwe gusa hatarimo itike y’indege izabajyana i Kigali.

Iri rushanwa rizazenguruka mu bice bitandukanye bya Afurika. Muri Afurika y’Iburengerazuba, haherutse kuboneka abakobwa icumi bazahangana n’abo mu tundi duce twa Afurika.

Ubu hari no gukorwa application izafasha abakobwa bo muri Afurika gushakisha akazi, aho imaze gutwara arenga ibihumbi 900 Frw. Biteganyijwe ko izatangwaho amadolari 2000 kugira ngo itangire gukora.

Iri rushanwa rya Miss Career Africa ntirigamije guha imbaraga umwana w’umukobwa gusa ngo birangirire aho, ahubwo ni ukumuremamo amahirwe y’icyerekezo, guhabwa amahugurwa, uburyo bwo kwiga kaminuza, guhabwa ubushobozi n’ibindi.

Miss Career Africa ifite intumbero y’imyaka 30, aho byibura abakobwa 450 000 bazaba bamaze kuvamo ba rwiyemezamirimo bato, abahanga mu mirimo n’inganda zitandukanye muri Afurika.

Iri rushanwa ryatangiye ku wa 19 Werurwe 2020, abo muri Afurika y’Iburengerazuba batangira gutorwa hifashishijwe urubuga rwa Miss Career Africa.

Abakobwa bo mu Majyaruguru ya Afurika bazatangira kwiyandikisha ku wa 24 Kamena 2020 naho muri Afurika y’Iburasirazuba, ari nayo u Rwanda ruzakira iri rushanwa ruherereyemo batangire ku wa 8 Kanama. Kwiyandikisha bizajya bimara ukwezi, abatoranyijwe bahabwe gahunda bazakurikiza nyuma.

Iri rushanwa rizajya riba hasimbukwe umwaka umwe ryongere kuba. Ku ikubitiro Miss Career Africa 2020 azatorerwa mu Rwanda mu birori bikomeye bizaba ku wa 27 Ugushyingo 2020, mu gihe mu 2022 iri rushanwa rizabera muri Nigeria.

Hazatorwa uzahiga abandi abe ariwe ugirwa Miss Career Africa 2020, mu gihe hazatangwa andi makamba arimo nka Miss Speaker, Miss Technology, Miss Hospitality, Miss Science, Miss Talent na Miss Art.

Ikintu cya mbere bo bagenderaho ni ukuvuga ko ‘ubwiza bw’umukobwa ari iterambere rye ari nayo mpamvu umukobwa ushaka guhatana hatarebwa uburebure cyangwa uko asa mu isura ahubwo bareba ikiri mu mutwe we n’icyo ashaka kugeraho mu buzima.

Ibisabwa mu bashaka guhatana ni ukuba uri hagati y’imyaka 18-24, uri umushabitsi wasoje amashuri yisumbuye cyangwa wiga muri kaminuza unabarizwa muri Afurika.

Umunya-Zimbabwe, Dlamini Natasha ni umukinnyi wa filime akaba n’umusizi
Jessica Mundie Uiras wo muri Namibia agaragaza ko amaze kwegukana amakamba atanu kuva atangiye kwitabira amarushanwa y’ubwiza
Abakobwa 15 bo mu Majyepfo ya Afurika bazatoranywamo abazitabira Miss Career Africa izasorezwa mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .