Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu ku wa 22 Kamena 2025, nibwo hamenyakanye abakobwa bazashishwamo uzahiga abandi. Umukobwa uzahiga abandi azamenyekana ku wa 25 Nyakanga 2025.
Aba bakobwa kimwe n’abandi batabashije gukomeza bari bamaze igihe mu mwiherero batozwa umuco n’ibindi bikorwa bitandukanye. Umukobwa uzambikwa ikamba muri aba azaba asimbuye Lellie Carelle Ndayizeye.

Akanyamuneza kari kose ku bakobwa bakomeje cyane ko rwari urugendo rukomeye kuri bo

Umukobwa uzahiga abandi ategerezanyijwe amatsiko

Buri mukobwa wese yakoresheje imbaraga ze zose ngo abashe kwisanga mu bakobwa 15 bageze mu cyiciro cya nyuma

Miss Burundi imaze amezi menshi iba mu ntara zitandukanye

Miss Burundi yatangiye muri Werurwe uyu mwaka muri buri Ntara hagatoranywamo abakobwa kugeza bageze ku bahagararira intara

Uzaba Miss Burundi azamenyekana muri Nyakanga 2025

Abakobwa bazavamo Miss Burundi 2025 bamaze kumenyekana ndetse bamwe batangiye kugaragaza abo baha amahirwe

Abakobwa 15 bazahatanira iri kamba bamenyekanye mu mpera z'icyumweru gishize

Aba bakobwa batoranyijwe nyuma yo gutambuka imbere y'akanama nkemurampaka

Aba 15 bageze mu cyiciro cya nyuma bamaze kunyura mu marushanwa atandukanye mu ntara bakomokamo

Aba bakobwa batangajwe nyuma y'igihe bari bamaze mu mwiherero
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!