Abakobwa 10 bo mu Majyepfo ya Afurika babonye itike yo kwitabira Miss Career Africa 2020 izasorezwa mu Rwanda

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 3 Kamena 2020 saa 12:36
Yasuwe :
0 0

Abakobwa 10 bo mu bihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo babonye itike yo kwitabira Miss Career Africa izasorezwa mu Rwanda mu mpera z’umwaka wa 2020.

Abakobwa batoranyijwe barimo Lerato Moeko , Prudence Maloka, Gift Wezzie Somakwabe, Nelisiwe Ntuli na Mpho Phasa bo muri Afurika y’Epfo; Jessica Mundie Uiras na Ester Shifotoka bo muri Namibia; Victoria Rutendo Maphosa , Natasha Dlamini na Nothabo Ncumbe bo muri Zimbabwe.

Ubuyobozi bwa Miss Career bwabandikiye bubashimira ku bw’imishinga yabo ndetse bunabaha ikaze mu muryango w’abazitabira iri rushanwa mu Rwanda mu mpera z’umwaka haramutse hatagize imbogamizi zizamo.

Buti “Mwakoze cyane amanywa n’ijoro n’amanywa ngo mubone amanota. Wari umukino utoroshye ariko mwabonye intsinzi.”

Bwakomeje buvuga ko nta n’umwe wari woroshye muri 15 bahataniraga kugera mu cyiciro kibahesha itike y’i Kigali. Ndetse banabwirwa ko bemerewe itike y’indege izabazana muri Kigali mu mwiherero wa Miss Career Africa 2020 uzaba guhera ku wa 23 kugeza ku wa 27 Ugushyingo 2020.

Aba bakobwa bose bagaragaje ibyishimo bikomeye ndetse bavuga ko ari iby’agaciro kuri bo kuba babonye itike yo kuzaza mu Rwanda mu irushanwa rya Miss Career Africa 2020.

Nka Victoria Rutendo Maphosa wo muri Zimbabwe yagize ati “ Aya ni amahirwe aza rimwe mu buzima kuba mu irushanwa nk’iri, nasazwe n’ibyishimo kuba bahagarariye ibihugu byabo.”

Umushinga w’uyu mukobwa witwa ‘Educate’ ufatanye n’undi witwa ‘Love Me Campaign International’ yagize igitekezo cyawo kuko agamije gutanga ubufasha ku rubyiruko mu nzira yo kubaha umurongo wo kumenya ibyo guhitamo mu buzima bwabo.

Bakabereka ukuri ndetse bagakosora imyumvire baba bifitemo ku bijyanye n’utuzi duciriritse. Uyu mushinga ujyanye no kwigisha abantu cyane cyane urubyiruko, uburyo bategura imishinga yabo mu buryo bugendanye n’igihe.

Mu Majyepfo ya Afurika abakobwa 100 nibo bari banditse basaba kwitabira irushanwa rya Miss Career Africa aho buri wese yagaragaje umushinga we, nyuma hatoranywamo 15, bavuyemo 10 bazahagararira Afurika y’Amajyepfo.

Bamwe mu bakobwa bihariye bari guhatana harimo uwitwa Jessica Mundie Uiras wo muri Namibia ugaragaza ko amaze kwegukana amakamba atanu kuva atangiye kwitabira amarushanwa y’ubwiza.

Yegukanye ikamba rya World Miss University Namibia 2017, Tera Queen 28th World Miss University 2017, Miss Grand Namibia 2018, Miss Heritage 2019 ndetse na Miss Charm 2019/2020.

Undi mukobwa ni Dlamini Natasha wo muri Zimbabwe. Ni umukinnyi wa filime akaba n’umusizi usanzwe ari umuvugizi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR).

Yatoranyijwe nk’umukinnyi mwiza mu iserukiramuco rya Pan-African ryabereye mu Mujyi wa Los Angeles. Dlamini yanatoranyijwe nka Ambasaderi wa Global Peace mu gihugu cye.

Muri aba bakobwa kandi harimo uwitwa Nelisiwe Ntuli uvuga ko amaze gutsindira ibihembo 30. Yivuga nk’umukobwa wifashije kwinjira mu bushabitsi aho ubu akora mu bijyanye no gutegura ahabera ibirori.

Anabifatanya n’akazi ko kwakira abantu bagana ikigo cy’itangazamakuru akorera. Mu myaka itanu yifuza ko ikigo cye yise "Bianca Exquisite events" kizaba cyatanze akazi ku bantu 25.

Iri rushanwa rizazenguruka mu bice bitandukanye bya Afurika.

Miss Career Africa ifite intumbero y’imyaka 30, aho byibura abakobwa 450 000 bazaba bamaze kuvamo ba rwiyemezamirimo bato, abahanga mu mirimo n’inganda zitandukanye muri Afurika.

Iri rushanwa rizajya riba hasimbukwe umwaka umwe ryongere kuba. Ku ikubitiro Miss Career Africa 2020 azatorerwa mu Rwanda mu birori bikomeye bizaba ku wa 27 Ugushyingo 2020, mu gihe mu 2022 iri rushanwa rizabera muri Nigeria.

Hazatorwa uzahiga abandi abe ariwe ugirwa Miss Career Africa 2020, mu gihe hazatangwa andi makamba arimo nka Miss Speaker, Miss Technology, Miss Hospitality, Miss Science, Miss Talent na Miss Art.

Ibisabwa mu bashaka guhatana ni ukuba uri hagati y’imyaka 18-24, uri umushabitsi wasoje amashuri yisumbuye cyangwa wiga muri kaminuza unabarizwa muri Afurika.

Abakobwa 10 babonye itike yo guhagararira Afurika y'Amajyepfo muri Miss Career Africa 2020 izasorezwa mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .