Aba bakobwa bakomeje 10, babonye itike nyuma yo guhigika bagenzi babo 50 bari biyandukishije, haza gutoranywa 28 bari bujuje ibisabwa ari nabo baje guhatana binyuze mu matora.
Mu bakomeje harimo Marie Ange Ingabire Ndinda, Uwase Kimana Emelique, Ishimwe Esther, Karungi Vanis, Kanyange Charlotte, Umutoni Joyeuse, Umukundwa Nadege, Igihozo Sincere, Uwera Annet na Umuhire Leslie.
Universal Personality ni urubuga rugamije kwimakaza umuco w’ubumuntu ku isi yose abantu bakarenga imbibi z’ibibatandukanya ahubwo bakimakaza indangagaciro z’ubupfura.
Abazatsinda bazaba abavugizi b’umuntu w’imfura uvugwa mu muco wa Kinyarwanda aho bazajya bahagararira u Rwanda mu marushanwa atandukanye ku isi. Uw’uyu mwaka wa mbere azaserukira u Rwanda muri Miss Supranational 2025.
Irushanwa rizasozwa taliki ya 15 Kamena 2024, aho uzegukana ikamba azagenerwa n’igihembo cya miliyoni imwe y’amanyarwanda ndetse n’ibindi bitandukanye bitarangazwa.










TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!