Abahatanye mu irushanwa rya ‘The Next Pop Star’ batangiye gutorwa binyuze kuri IGIHE

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 8 Ugushyingo 2020 saa 01:39
Yasuwe :
0 0

Abahanzi 60 bari guhatanira ibihembo mu irushanwa rya ‘The Next Popular Star’, batangiye guhabwa amahirwe hifashishijwe urubuga rwa IGIHE.

Aba bahanzi bose kugira ngo haboneke uhiga abandi, hazifashishwa ibyiciro bitandukanye binyuze mu matora ndetse harebwe n’ubuhanga bwa buri wese mu miririmbire n’ibindi bijyanye n’umuziki.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo ‘More Events’, Dushime Christian, yavuze ko bahisemo gukoresha IGIHE kuko ari kimwe mu bitangazamakuru bikomeye kandi byizewe mu Rwanda.

Ati “Gukoresha IGIHE mu matora byaturutse ku kuba ari ikinyamakuru gikomeye mu Rwanda kandi cyizewe. Amatora ntabwo ariho azabera gusa, ariko naho twasanze hadufasha kumenya umuhanzi ugiye kuba icyamamare mu minsi iri imbere, kuko ni ikinyamakuru cya mbere gisurwa cyane. Bityo tukaba dusaba abagisura, kujya bafata umwanya bagaha amahirwe bamwe mu bahanzi biyumvamo cyangwa se babona bafite impano kurusha abandi.”

Umuyobozi Mukuru wa SM1 Music Group/Sony Misic Group, Clay Dustin, aherutse kuvuga ko banejejwe no kumenyesha abantu ko abazatsinda biyongereye bakaba babiri.

Ati “Ku nshuti zacu zo mu Rwanda! Njyewe n’inshuti yanjye Hemdee [Umuyobozi Mukuru wa Network Show Biz] tunejejwe no kubamenyesha ko tutagitanze ‘contract’ ku muhanzi uzaba uwa mbere gusa mu irushanwa The Next Popstar ahubwo tuzayitanga no ku muhanzi wa kabiri.”

Irushanwa The Next Popular Star kuri ubu ririmo abahanzi 60 binjiye mu cyiciro cy’amatora azakorwa n’ababashyigikiye babinyujije mu butumwa bugufi, SMS ndetse no kuri IGIHE.

Iri rushanwa rigamije kuzamura abahanzi Nyarwanda bakagera ku rwego mpuzamahanga, ryateguwe na Sosiyete mpuzamahanga zinyuranye zihagarariwe mu Rwanda n’itegura ibitaramo yitwa More Events.

Uzaryegukana azahabwa miliyoni 50 Frw mu gihe uwa kabiri na we azasinyana amasezerano y’imikoranire na Sosiyete itunganya imiziki SM1 Music Group/ Sony Music Group.

Abahanzi barimo n’abasanzwe bakomeye mu muziki Nyarwanda binjiye mu cyiciro cy’amatora mu irushanwa The Next Popstar barimo Marina, Ngabo Evy, Kivumbi, B-Threy , Gisa cy’Inganzo, Ish Kevin n’abandi.

Muri iki cyiciro binjiyemo, aba bahanzi bazakora amashusho mato azashyirwa ku mbuga nkoranyambaga z’irushanwa The Next Popstar no kuri Televisiyo KC2 abaturage babatore binyuze mu buryo bw’ubutumwa bugufi (SMS) aho utora yandika ijambo TNP agasiga akanya agakurikizaho nimero y’uwo ashaka gutora akohereza kuri 1510.

Ushaka kugira uwo uha amahirwe kanda hano.

Iri rushanwa ryitezweho kuzamura impano y'abayifitemo cyane cyane mu kuririmba
Muri iri rushanwa harimo abahanzi batandukanye barimo n'abafite amazina nka Marina

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .