Abahatana muri Miss Rwanda 2020 basuye Pariki ya Nyungwe (Amafoto)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 13 Gashyantare 2020 saa 05:13
Yasuwe :
0 0

Abakobwa 20 bari guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2020 batemberejwe muri Pariki ya Nyungwe mu rwego rwo kurushaho kumenya ibice bitandukanye nyaburanga by’igihugu.

Uru rugendo rwabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Gashyantare 2020 aho abakobwa 20 ndetse n’ikipe ya Miss Rwanda bahagurutse i Nyamata, aho basanzwe bacumbitse mu gitondo cya kare berekeza muri Nyungwe.

Nyuma yo kwakirwa neza n’ubuyobozi bwa Pariki ya Nyungwe, abakobwa batemberejwe iri shyamba bajyanwa ku kiraro gikunze gutangarirwa na benshi basura iri shyamba "The Canopy Walkway".

Kuva tariki 21 Ukuboza 2019 irushanwa rya Miss Rwanda 2020 ryatangiye ku mugaragaro, abakobwa basaga 400 bari biyandikishije muri iri rushanwa bavuyemo 54 bahagarariye intara zose z’u Rwanda mu irushanwa.

Aba bose ni bo batanze 20 batoranyijwe mu ijonjora ryabereye i Gikondo ahasanzwe habera imurikagurisha ku wa 1 Gashyantare 2020.

Ku wa 9 Gashyantare 2020 nibwo abakobwa 20 bose berekeje kuri Hotel La Palisse i Nyamata mu mwiherero ugomba kumara ibyumweru bibiri cyane ko uzarangira tariki 23 Gashyantare 2020.

Kuri ubu abakobwa nubwo bari mu mwiherero wa Miss Rwanda ariko amatora arakomeje aho bari gutorerwa kuri IGIHE.com, ndetse hanakoreshwa uburyo bwa SMS aho wandika ijambo Miss ugasiga akanya, ukandika nimero y’uwo ushyigikiye ukohereza kuri 1525 ahari kwifashishwa nimero bari basanganywe.

Igikorwa cya Miss Rwanda kizasozwa tariki 22 Gashyantare 2020 ari bwo hazamenyekana uwegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2020 asimbure Nimwiza Meghan ufite irya 2019.

Abakobwa 20 berekeje mu mwiherero

1. Irasubiza Alliance [No 11]

2. Nishimwe Naomie [No31]

3. Mutesi Denyse [No28]

4. Ingabire Gaudence [No8]

5. Ingabire Rehema [No10]

6. Musana Teta Hense [No26]

7. Kirezi Rutaremara Brune [No17]

8. Mukangwije Rosine [No21]

9. Ingabire Diane [No7]

10. Ingabire Jolie Ange [No9]

11. Mutegwantebe Chanice [No27]

12. Kamikazi Rurangirwa Nadege [No15]

13. Akaliza Hope [No1]

14. Umuratwa Anitha [No42]

15. Marebe Benitha [No18]

16. Teta Ndenga Nicole [No35]

17. Uwase Aisha [No51]

18. Nyinawumuntu Rwiririza Delice [No33]

19. Umutesi Denise [No43]

20. Umwiza Phionah [No47]

Abakobwa bakirwaga n'inkende mu muhanda Kigali-Nyungwe
Bakigera muri Nyungwe
Byari ibyishimo ku bakobwa bakigera muri Nyungwe
Bafashe agafoto mbere yo kumanuka mu ishyamba
Bahawe udukoni two kwicumba
Bamanutse imisozi berekeza ku kiraro
Bageraga aho bakaruhuka
Abakobwa mu ishyamba rya Nyungwe
Batungurwaga n'ishyamba rya Nyungwe
Bageze ku kiraro cyo muri Nyungwe "The Canopy Walkway"
Bacaga ku kiraro bafite ubwoba
Nyuma yo gusura iki kiraro abakobwa bari bishimye cyane
Mu modoka bataha bagaragazaga ibyishimo

Amafoto: Miss Rwanda


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza