00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abaharanira uburenganzira bw’umutungo bwite mu by’ubwenge bagaragaje ibikibabangamiye

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 29 November 2024 saa 07:33
Yasuwe :

Abashakashatsi, abanyamategeko n’abandi bafite aho bahuriye n’ubuhanzi n’ubugeni muri Afurika, bagaragaje ko uburenganzira ku bihangano n’umutungo bwite mu by’ubwenge ari inkingi yafasha Afurika mu kugera ku ntego z’iterambere rirambye (SDGs) ndetse no guteza imbere ubuhanzi mu byiciro bitandukanye.

Ku rundi ruhande ariko bavuga ko kugira ngo ibyo bizagerweho bikiri ingorabahizi kubera ko usanga amategeko arengera umutungo bwite mu by’ubwenge yashyizweho hirya no hino muri Afurika atubahirizwa.

Babigaragaje kuri uyu wa Kane tariki 28 Ugushyingo 2024 ubwo hatangizwaga inama mpuzamahanga ku burenganzira ku mutungo bwite mu by’ubwenge (ALL Africa Intellectual Property Rights ’IPRs’ Summit), iri kubera muri Kigali Serena Hotel.

Umuyobozi wa Komite itegura Inama ya ’All Africa IP Summit’, Sand Mba-Kalu, yavuze ko ari inshuro ya gatanu iyi nama ibaye kandi abayobozi mu nzego za Leta, abashakashatsi, abakora mu nzego n’ubuhanzi zitandukanye n’abandi bagiye bahura bakaganira ku cyakorwa mu kurengera uburenganzira bw’umutungo bwite mu by’ubwenge.

Yashimangiye ko icyo bishimira ari uko abantu bamaze gusobanukirwa n’agaciro k’ibitekerezo ndetse n’ibihangano byabo kuko mu bihugu byateye imbere usanga ibyo bitekerezo n’ibihangano ari byo iterambere ryubakiyeho.

Ati "Ni ingenzi ko tumenya ko umutungo bwite mu by’ubwenge atari ibitekerezo ahubwo ni ukuri, ni ingenzi ku iterambere kuko iyo urebye mu bihugu byateye imbere nk’u Bushinwa, u Buhinde n’abandi, bamaze kumenya ko umutungo bwite mu by’ubwenge ari nk’izahabu, bamenya ko ibitekerezo, ibihangano, n’ibindi abantu bahanga ari byo bibateza imbere kandi bikanateza imbere ibihugu byabo."

Yakomeje agira ati "Abanyafurika dufite imbogamizi nyinshi ariko se ni gute twarandura ubukene kandi ibihangano cyangwa ibitekerezo by’abaturage bacu bikoreshwa n’abandi bantu mu nyungu zabo? Ubwo buhanzi, uko guhanga ibishya ni urufunguzo rwo guhanga imirimo, no guteza imbere uyu mugabane."

Franklin Okoro, umunyamategeko wo muri Nigeria, akaba by’umwihariko yibanda cyane ku burenganzira bw’umutungo bwite mu by’ubwenge, yavuze ko imbogamizi ibihugu bya Afurika bifite kugeza ubu ari ukuba hariho amategeko arinda ibihangano by’abaturage ariko ishyirwa mu bikorwa rikaba ari ingorabahizi.

Ati "Yego, twe twumva neza ko tugomba kurinda ibihangano by’ababikoze, ibitekerezo by’abantu, yewe n’amategeko yashyizweho ariko ikibazo kiracyari ku iyubahirizwa ry’ayo mategeko."

U Rwanda rwashyizeho Itegeko nimero 055/2024 ryo ku wa 20 Kamena 2024 ryerekeye kurengera umutungo bwite mu by’ubwenge. Ryasohotse mu Igazeti ya Leta nimero idasanzwe yo ku wa 31 Nyakanga 2024.

Umuyobozi wa Komite itegura Inama ya ’All Africa IP Summit’ , Sand Mba-Kalu yagaragaje ko abaharanira uburenganzira bw’umutungo bwite mu by’ubwenge muri Afurika babangamiwe n’iy’ubahirizwa ry’amategeko
Iyi nama yitabiriwe n'abantu baturutse mu bihugu binyuranye bya Afurika
Inama mpuzamahanga ku burenganzira ku mutungo bwite mu by'ubwenge (All Africa Intellectual Property Rights 'IPRs' Summit) iri kubera i Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .