00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imungu yashegeshe ibihembo bitangwa mu muziki w’u Rwanda mu mboni za Mike Karangwa

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 14 Ugushyingo 2022 saa 07:41
Yasuwe :

Mike Karangwa asanga imyumvire y’abanyamakuru n’abahanzi ari ikibazo gikomeye kimunze itangwa ry’ibihembo ku bahanzi baba bahize abandi mu bikorwa mu Rwanda.

Ibi Mike Karangwa abigarutseho mu gihe amezi y’itangwa ry’ibihembo by’abahanzi bahize abandi mu muziki w’u Rwanda yamaze kugera.

Uyu munyamakuru uri mu batangije Salax Awards ahamya ko mu byo ibi bihembo byazize harimo imyumvire y’abahanzi ndetse n’abanyamakuru bamwe na bamwe badaha agaciro igikorwa ahubwo bagashyira imbere inyungu zabo bwite.

Ati “Abahanzi ntabwo barumva n’agaciro ko kuba batoranyijwe muri bake baba bahatanira ibyo bihembo, iyo agezemo akabona hari umurusha ku buryo yayimutwara ahitamo kubivamo. Ni aka wa mugani ngo tura tugabane nibyanga byose bimeneke.”

Mike Karangwa ahamya ko mu gihe iyo myumvire izaba itarahinduka nta tangwa ry’ibihembo ‘Awards’ ku bahanzi rizabaho ngo rikomere mu Rwanda.

Ati “Abahanzi bakeneye kubanza kwigishwa, abanyamakuru bakwiye kwigishwa kuko nibo batsa umuriro. Ugasanga umunyamakuru aragiye afashe agakundi ibyo ashaka bitakunda akabisenya abinyujije aho ari. Ibyo bibazo nibyo abateguye ibihembo binyuranye byagiye bizira.”

Mike Karangwa ahamya ko inshuro nyinshi ibibazo nk’ibyo bituruka ku ishyari, bityo we asanga hakwiye kubaho amahugurwa ku bantu bose bari mu myidagaduro muri rusange.

Mu bunararibonye bwa Mike Karangwa avuga ko mu gihe abanyamakuru n’abahanzi bahindura imyumvire byazaba umugisha ku bihembo bitangirwa mu Rwanda.

Mika Karangwa asanga nta bihembo bishobora kuzabaho ngo bikomere mu gihe abahanzi n'abanyamakuru bo mu Rwanda badahinduye imyumvire

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .