Abahanzi mukunda baraje bagane ruhago, bakine ikiryabarezi - Neg G the General mu ndirimbo ye nshya ’Bapinge’

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 23 Nyakanga 2020 saa 11:10
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’igihe gito avuye Iwawa kugororwa kubera gukoresha ibiyobyabwenge, umuhanzi Ngenzi Serge benshi bamenye nka Neg G the General yasohoye indirimbo nshya yise ’Bapinge’, yumvikanishamo ko ubu yagarutse mu muziki n’ubwoba abandi baraperi bamufitiye.

Abakurikiraniraga hafi umuziki kuva mu 2004 kuzamura, bazi neza izina Neg G The General wakoze indirimbo zinyuranye uhereye kuzo yahereyeho n’itsinda yatangije rya UTP Soldiers zirimo ’Byina’ yamenyekanye cyane n’izindi, n’izo yakoze ku giti cye nka Internat, Ibiceri, Parlez, Clara yakoranye na The Ben n’izindi nyinshi.

Uyu muhanzi waje guhura n’ibizazane akaba ingaruzwamuheto y’ibiyobyabwenge, mu minsi ishize yajyanywe i Iwawa kugororwa ndetse avayo ahamya ko yakize, yanikosoye.

Ikintu yari afitiye inyota ni umuziki, kongera kwisanga muri studio no gusohora indirimbo. Nyuma y’igihe gito Neg G The General yamaze gusohora iyitwa ’Bapinge’.

Neg G wari umaze umwaka ari mu rubyiruko ruri kugororerwa i Iwawa, mu minsi ishize yagiranye ikiganiro na IGIHE ahamya ko nubwo amaze igihe mu cyo yise ubuyobe, nyuma yo kugororwa yamaze guhumuka amaso ndetse agiye gusubukura ibikorwa by’umuziki.

Ati "Mfite indirimbo nyinshi nandikiye ku kirwa cya Iwawa, abafana banjye bitege ibihangano byinshi kandi byiza.”

Ku ikubitiro, mu mishinga myinshi uyu muraperi yavuze ko afite gukoraho, yabanje gusohora indirimbo ye ’Bapinge’ yiganjemo amagambo yo kumvisha abandi baraperi ko yagarutse, abateguza kumusubiza umwanya we mu njyana ya Hip Hop.

Mu gitero cya mbere cy’iyi ndirimbo agira ati "Imyaka nk’irindwi narazimiye, umwaka maze mu mazi nzitiye, igihe namaze narakubiswe, nta ngoma mbaha narazimye pe, abafana banjye baranzinutswe, public yaranyibagiwe, urutonde rw’abaraperi narasibwe, bibwira ko nacyuye igihe, muhumure ubu naje, nagarutse ndabizi ko nari nkumbuwe,”

Mu gitero cya kabiri yibukije abakunzi ba Hip Hop ko yagarutse, ndetse benshi mubo bakora injyana imwe bamufitiye ubwoba.

Ati ”Mutuze gato mbahate iyi njyana, abasani mukunda mbazimye murebe, bagane ruhago, bakine ikiryabarezi, bashete, bahombe, baribwe. Imitego baraje bayintege,”

Ni indirimbo yumvikanisha umuraperi wamenyekanye cyane mu Rwanda wibutsa abafana be ko nyuma yo kuyoba igihe kirekire, yongeye kugaruka ndetse akeneye intebe yahoranye y’abayoboye injyana ya Hip Hop.

"Umva indirimbo nshya "Bapinge" ya Neg G The General"

Neg G The General yasubukuye ibikorwa by'umuziki

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .