Ni siporo rusange yabaye ku mugoroba wo ku wa 13 Nzeri 2024.
Aba bahanzi bategerejwe mu gitaramo kibera muri Stade ya Kaminuza ya Nyagatare kuri uyu wa 14 Nzeri 2024, aho imiryango iteganyijwe kuba ifunguye kuva Saa Sita z’amanywa.
Ni ibitaramo bizakomereza mu Karere ka Ngoma ku wa 21 Nzeri 2024, byerekeze i Bugesera ku wa 28 Nzeri 2024 mbere yo gukomereza mu Karere ka Huye ku wa 5 Ukwakira 2024.
Ibi bitaramo bizakomereza mu Karere ka Rusizi ku wa 12 Ukwakira 2024 bisorezwe mu Karere ka Rubavu ku wa 19 Ukwakira 2024.
Kwinjira muri ibi bitaramo byatewe inkunga na MTN Rwanda na Bralirwa ni ubuntu, ariko abashaka kujya mu myanya y’icyubahiro bo basabwa kwishyura 2000 Frw.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!