Indirimbo ‘Igihango’ yanditswe na Ntazinda Marcel, igaragaramo abahanzi bafite amazina akomeye mu muziki w’u Rwanda nka Mukankuranga Jeanne uzwi nka Mariya Yohana, Munyanshoza Dieudonné uzwi nka Mibirizi na Eric Nzaramba wamenyekanye nka Senderi.
Irimo kandi Rwamihare Jean de Dieu uzwi nka Bonhomme, Ndayishimiye Ernest, Hon. Françoise Uwumukiza, Muyango Jean Marie, Aline Gahongayire, Rukundo Eric na Nyiranyamibwa Suzanne.
Muri iyi ndirimbo aba bahanzi bagaruka ku ngingo zitandukanye z’igihango Abanyarwanda bafitanye n’Igihugu harimo kwirinda ko ibyabaye byazongera ukundi.
Ikindi kigarukwaho muri iyi ndirimbo nk’igihango, ni uko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bizahoraho iteka ryose kugira ngo ibyabaye bitazibagirana.
Iyi ndirimbo isohotse mu gihe Abanyarwanda n’Isi muri rusange bitegura kwinjira mu gihe cy’iminsi ijana yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 28.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!