Ubuyobozi bwa Intore Entertainment buri gutegura iki gitaramo bufatanyije na BK Arena bwamaze gutangaza urutonde rw’abahanzi bazakorana muri iki gitaramo.
Aba bahanzi ni Ross Kana, Davis D, Bushali, B Threy na Bruce The 1st.
Bazafatanya n’aba-DJs barimo DJ Toxxyk, DJ Inno, DJ Higa&Rusam, DJ Djannab na The Ruscombs.
Victony, ni umunya-Nigeria uvanga kurapa no kuririmba. Uyu musore wavutse ku wa 5 Mutarama 2001, akomoka mu gace Orsu muri Leta ya Imo.
Yamamaye mu ndirimbo nka Soweto, Kolomental, Stubborn yakoranye na Asake n’izindi nyinshi.
Ruger ni umusore uhagaze bwuma mu muziki cyane ko ari mu bagezweho muri Nigeria no muri Afurika muri rusange.
Ruger yazamutse cyane mu muziki nyuma yo gusinyana amasezerano y’imikoranire na D’Prince binyuze muri sosiyete ye ifasha abahanzi yitwa ’Jonzing World Record’.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!