Mu gihe Abanyarwanda muri rusange bategerezanyije amatsiko ibiva mu matora by’agateganyo, bamwe mu bahanzi bashyigikiye Paul Kagame wa FPR Inkotanyi batangiye gukora mu nganzo basohora indirimbo zo kubyina intsinzi.
Intsinzi ya Kagame ya Noopja
Umuhanzi Nduwimana Jean Paul wamenyekanye nka Noopja yashyize hanze indirimbo ‘Intsinzi ya Kagame’.
Ni indirimbo yumvikanamo amagambo yo kwishimira ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame asaba Abanyarwanda kwishimira ko amajwi yabo atabaye impfabusa.
Ati “Intsinzi ya Kagame twayiyumvagamo, intsinzi ya FPR yari ntakuka, muze tubyine twidagadure twishimire iyi ntsinzi y’Abanyarwanda twese, muze tubyine twidagadure twishimire iyi ntsinzi y’Abanyarwanda twese.”
Twatsinze ya Danny Vumbi na Butera Knowless
Danny Vumbi afatanyije na Butera Knowless basohoye indirimbo nshya bise ‘Twatsinze’, yumvikanamo ubutumwa bw’uko bari kwishimira ibyavuye mu matora y’umukuru w’Igihugu.
Aba bahanzi batangiye kubyina intsinzi ya Paul Kagame na FPR Inkotanyi ni bamwe mu bari bamaze igihe bazengurukana nawe mu bikorwa byo kwiyamamaza byzengurutse Igihugu cyose.
Twatsinze ya Cyusa Ibrahim
Cyusa Ibrahim ni we muhanzi wabimburiye abandi gusohora indirimbo yo kubyina intsinzi cyane ko yayishyize hanze mu gihe ibikorwa byo kwiyamamaza byari bigikomeje.
Ubwo yashyiraga hanze iyi ndirimbo, Cyusa yabwiye IGIHE ko yayanditse amaze kureba uko ubwitabire bw’abashyigikiye Paul Kagame wa FPR bwabaga bungana ku ma site atandukanye.
Cyusa yavuze ko ubwinshi bw’abitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza bya Perezida Kagame aribwo bwatumye yizera intsinzi nubwo amatora yari ataraba.
Itsinzi by Uncle Austin
Uncle Austin uri mu bahanzi bagendanye na Perezida Kagame mu rugendo rwo kwiyamamaza, yongeye gukora mu nganzo asohora indirimbo ‘Intsinzi’ yo kwishimira ibyavuye mu matora.
Uncle Austin uri mu bahanzi bari barakoze indirimbo yo kwamamaza Paul Kagame wa FPR Inkotanyi, yabaye mu ba mbere batangiye kubyina intsinzi nubwo amajwi y’ibyavuye mu matora atarajya hanze.
Aya matora yatangiriye ku Banyarwanda baba mu mahanga ku wa 14 Nyakanga 2024 akomereza ku batuye mu Rwanda ku wa 15 Nyakanga 2024 ari nawo munsi Komisiyo y’igihugu y’amatora iteganya gutangaza iby’ibanze biza kuba byayavuyemo.
Komisiyo y’amatora iteganya kandi ko ibizava muri aya matora bizatangazwa by’agateganyo bitarenze tariki ya 20 Nyakanga, itangaze bwa nyuma ibivamo bitarenze ku ya 27 Nyakanga 2024.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!