00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyakigali baryohewe n’ibitaramo biherekeza CHOGM byabereye kuri ‘Tapis Rouge’ n’i Rugende (Amafoto)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 25 June 2022 saa 11:45
Yasuwe :

Abahanzi batandukanye bakomeye mu Rwanda bakoze ibitaramo byashimishije benshi byabereye i Nyamirambo kuri Tapis Rouge n’i Rugende.

Ni ibitaramo cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Kamena. Cyitabiriwe n’abantu batandukanye cyane ko kwinjira byari ubuntu kuri buri wese.

Ni ibitaramo byaririmbyemo abahanzi batandukanye barimo abakanyujijeho nka Makanyaga na Orchestre Impala n’abandi bagezweho muri iki gihe.

Mu baririmbye bo mu gisekuru gishya harimo nka Ariel Wayz waririmbye indirimbo ze zirimo ‘Chamber’, ‘La Vida Loca’, ‘Away’ yakoranye na Juno n’izindi. Hari kandi Bwiza waririmbye izirimo ‘Ready’ , ‘Yiwe’ n’izindi.

Hari kandi Chriss Eazy weretswe urukundo mu buryo bukomeye. Uyu muhanzi yaririmbye indirimbo ze zirimo ‘Fasta’, ‘Amashu’ na ‘Inana’ yatumye benshi bava mu byabo.

Abandi baririmbye barimo Platini waririmbye indirimbo ze zitandukanye zirimo ‘Aba-Ex’, ‘Shumuleta’, ‘Atansiyo’ na ‘Mumutashye’ ya Dream Boyz uyu muhanzi yahozemo yafatanyije na Jay Polly uheruka gutabaruka.

Hari kandi Mani Martin, Nsengiyumva François ’Gisupusupu’ na Mico The Best, aba bahanzi bose bashimishije abakunzi b’umuziki nyarwanda bari bitabiriye iki gitaramo ku rwego rwo hejuru ariko cyane cyane abo mu gisekuru gishya.

Ibi bitaramo byiswe ‘People’s Concerts’ byateguwe mu gususurutsa Abanyakigali n’abashyitsi bitabiriye CHOGM.

Mbere y’uko bitangira Fireman, Knowless na Niyo Bosco bikuye muri ibi bitaramo ku bw’impamvu bavuze ko ari izabo bwite.

Inyamirambo byari ibicika

Senderi ni uku yaserutse
Platini ni uku yaserutse
Phil Peter nawe ari mu bayoboye ibi birori
Nsengiyumva François 'Gisupusupu' ni uku yaserutse
DJ Brianne ni umwe mu bavanga imiziki bamenyekanye kubera Youtube. Aha yageragezaga kwereka abafana ko ashoboye atari uwo kuvuga gusa
Ariel i Nyamirambo yeretswe urukundo
DJ Bissoso yari yabukereye
Anita Pendo yihariye umwanya munini ubwo yari ayoboye iki gitaramo
Abafana bari benshi kuri Tapis Rouge

I Rugende naho byacikaga

Kuva ku ndirimbo ze za cyera kugeza ku z'ubu Riderman yasusurukije abakunzi be
Abafana bari benshi i Rugende
Rugende n'ubundi Riderman yongeye kwerekana ko ari mu bahanzi bakomeye
Alyn Sano yanyuze abafana be i Rugende
Bianca yari akumbuye Rafiki Coga style
MC Buryohe na Bianca basusurukije abakunzi b'umuziki
Rafiki Coga style yongeye kwiyereka abakunzi be
Nyuma yo kuririmba Kenny Sol yafatanye ifoto n'abafana be i Rugende
Kenny Sol afite abafana batari bake bakunda indirimbo ze
Kenny Sol yongeye gushimangira ko ari mu bahanzi bagezweho mu Rwanda
Orchestre Impala yaserutse neza mu gitaramo cy'i Rugende

Amafoto: Yves Morgan


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .