Ni iserukiramuco ryagombaga guhuriramo abahanzi batandukanye bakomeye mu Rwanda barangajwe imbere na Ruti Joël na Chrisy Neat, usanzwe ari Producer muri ‘Studio’ Ibisumizi.
Hari kandi itsinda rya J-SHA ry’abakobwa b’impanga batangiye kwigarurira imitima ya benshi, Victor Rukotana, Umukiringitananga Siboyintore, Itorero Intayoberana n’Itsinda rya Himbaza Club ryihariye mu gucuranga ingoma ndundi.
Iri serukiramuco ryabaye tariki ya 07 Ukuboza 2024, muri Kigali Cultural Village(KCV) benshi bakunze kwita muri Camp Kigali.
Mu bahanzi bagombaga kuririmbamo ntabwo byakunze ko bose bagaragara ku rubyiniro, cyane ko abahageze barimo Umukiringitananga Siboyintore, Itorero Intayoberana, Itsinda rya Himbaza Club ndetse na J-SHA.
Abandi barimo Ruti Joël na Chrisy Neat ndetse na Victor Rukotana ntabwo bigeze bataramira abakunzi babo.
Ndetse igihe igitaramo cyasozwaga mu masaha ya saa yine, umunyamakuru Luckman Nzeyimana wari ukiyoboye yavuze ko ku mpamvu zitaturutse ku bagiteguye ‘bibaye ngombwa ko gihagarara’.
Nyuma yacyo, Ruti Joël yanditse ku rukuta rwa Instagram, agaragaza ko kuba atataramiye abakunzi be bitamurutseho ahubwo byatewe n’abateguye igitaramo.
Uretse Ruti abandi bahanzi bagombaga kuririmba muri iki gitaramo barimo Victor Rukotana na Chrisy Neat, nabo batakandagiye ku rubyiniro nta kintu bigeze batangaza.
Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku wa Kabiri tariki 3 Ukuboza, Julius Mugabo uri mu bari gutegura iri serukiramuco yari yasobanuye ko bahisemo izina ’Unveil’ mu kumvikanisha gutwikurura umuco wa Afurika ariko bahereye mu Rwanda, kandi rikazajya riba buri mwaka.
Yakomeje avuga ko kandi ari iserukiramuco ryatangiriye mu Rwanda ariko rikazarenga imbibi. Yavuze ko ari n’ibintu batangiye cyane ko kuri iyi nshuro bagiye kwifashisha Himbaza Club yo mu Burundi.
Ati “Ni igikorwa twifuje ko cyatangirira mu Rwanda, ariko kikazagera no mu bindi bihugu.”
Yavuze ko kugira ngo kuri iyi nshuro bifashishe abahanzi biganjemo abakizamuka atari ibintu byaje by’impanuka ahubwo, babisabwe n’abakuru bashakaga gutaramirwa n’abakiri bato.
Ati “Ni abakuru twagishije inama badusaba ko kuri iyi nshuro, bataramirwa n’abakiri bato. Dushaka ko bicara bakareba ibyo abato babateguriye.”
Iki gitaramo cyari cyitezwemo abayobozi mu nzego za Leta ariko nta n’umwe wigeze ahakandagira.
Amafoto: Nzayisingiza Fidèle
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!