00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abahanzi barenga 300 bagiye gusaranganywa miliyoni 22Frw mu buryo butavugwaho rumwe

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 16 Ugushyingo 2022 saa 09:01
Yasuwe :

Ku nshuro ya gatatu RSAU [ikigo gishinzwe gukurikirana inyungu ziva mu bihangano z’abahanzi] igiye kongera gusaranganya amafaranga abahanzi, ahitezwe kugabanywa miliyoni 22 ku bahanzi 334 barimo abo mu Rwanda 124 n’abanyamahanga 210.

Iki gikorwa kigiye gukorwa mu gihe abahanzi batarasobanukirwa neza ibikorwa bya RSAU hakaba n’abatemera uburyo basaranganywa ibyavuye mu bihangano byabo.

Izi mpaka kandi zongeye kuzamuka nyuma y’uko ikigo cya RSAU cyemeje ko kigiye gusaranganya icyiciro cya gatatu cy’amafaranga yishyujwe mu bantu batandukanye bakoresha ibihangano by’abahanzi.

Kuri iyi nshuro Abanyarwanda 124 bazasaranganywa arenga miliyoni 19Frw n’abanyamahanga 210 bazasaranganywe arenga miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

Aya mafaranga azasaranganywa ku wa Kane tariki 17 Ugushyingo 2022, icyakora kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru twamenye ko hari benshi mu bahanzi bari bataramenya iyi gahunda.

Intore Tuyisenge uhagarariye ihuriro ry’abahanzi ba muzika mu Rwanda, yavuze ko kugeza ubu nk’abahanzi hari bimwe mu bikorwa bya RSAU batarasobanukirwa bakeneye kubanza gusobanurirwa.

Ati “Reka nitangeho urugero nkanjye bantumiye nk’umuyobozi w’ihuriro ry’abahanzi ba muzika, ariko nk’umuhanzi ntabwo bigeze bantumira.”

Intore Tuyisenge avuga ko ku bwe asanga RSAU nk’ikigo gishinzwe kubishyuriza bakwiye kuba baganira n’ibyo byo gusaranganya amafaranga bikaba abahanzi bose bafite uko babiziho.

Ati “Nk’umuyobozi w’ihuriro ry’abahanzi ba muzika nkimenya ko iki gikorwa gihari nagerageje kubabaza niba abagenerwabikorwa bose babizi bambwira ko babwiye abafitemo amafaranga menshi abandi bakazayabona binyuze kuri konti zabo.”

Uyu mugabo yavuze ko aho aherukira ibiganiro bamubwiye ko bagiye kubyigaho ariko bikaba bigeze ku munota wa nyuma nta gisubizo arabona.

Aha Tuyisenge avuga ko RSAU ikwiye kugirana imikoranire myiza n’ihuriro ry’abahanzi ba muzika mu Rwanda kuko bose ibyo bareba ari iby’abanyamuryango bahuriyeho.

Ahamya ko asanga imbogamizi ikomeye ari uko RSAU yagiye ku ruhande ikaba ikigo cyigenga gikorana n’abahanzi babo itabinyujije mu ihuriro ry’abahanzi.

RSAU igiye gutanga andi mafaranga igifite abahanzi bayifiteho ibibazo

Mu kiganiro na IGIHE, Intore Tuyisenge uhagarariye Ihuriro ry’abahanzi ba muzika yavuze ko muri rusange hari ibitarajya ku murongo birimo n’abahanzi bagifite ibibazo kuri RSAU.

Aha yongeye kwitangaho urugero agaragaza ko ubwo baheruka gutanga amafaranga yabwiwe ko we afite ibiceri 135Frw, agiye muri Net Solution ikoresha ibihangano by’abahanzi imubwira ko yo yishyuye ukwezi kumwe aho yari amaze kwinjiza ibihumbi bibiri by’amafaranga y’u Rwanda.

Uyu mugabo yavuze ko nyuma yo kumenya amafaranga yari yinjije muri Net solution yarebye abayobozi ba RSAU abasaba ubusobanuro, bamubwira ko andi yasigaye harimo ayo bishyura abakozi n’ibikoresho.

Ati “Urumva nkanjye iyo bisa ngo ngomba kuvuga bagombaga kumpa ayo 1865Frw bo bagasigarana 135Frw kuko ninjye muhanzi, igihangano ni icyanjye. Biragoye ko umuntu yakwishyuriza igihangano akagutwara amafaranga menshi gutyo.”

Nyuma yo kutumvikana mu biganiro Intore Tuyisenge avuga ko yatunguwe n’uko bagiye gutanga icyiciro cya gatatu bataranakemura ikibazo cye.

Uncle Austin we avuga ko agiye kwiyambaza inkiko kuko ari kwishyurizwa n’abantu atazi ndetse ntanamenye irengero ry’amafaranga ye.

Mu kiganiro uyu nawe yaduhaye yagize ati “Njye ngiye gusaba umunyamategeko wanjye yinjire mu kibazo, mfitanye amasezerano na Net Solution ariko natunguwe no kumva ko hari abantu banyishyurije amafaranga nyamara nta biganiro twagiranye.”

Uyu muhanzi avuga ko bigiye kuba ubwa kabiri yishyurizwa amafaranga n’abantu atazi gusa agahamya ko yumvise ko ari ikigo cya RSAU, ntikinayamugezeho.

Uncle Austin we avuga ko agiye kwiyambaza amategeko akarega abamwishyuriza nta masezerano afitanye nabo, mu gihe Intore Tuyisenge we avuga ko gutumirwa izaba inzira nziza yo kugaragaza ibibazo akibona muri iki gikorwa.

Ku rundi ruhande umuyobozi wa RSAU utashatse kuduha amakuru menshi kuri iki gikorwa yaduhamirije ko ari igikorwa giteganyijwe kuri uyu wa 17 Ugushyingo 2022.

Amakuru ahari ahamya ko abakoresha ibihangano bishyuye bari mu ngeri zitandukanye. Kuri iyi nshuro ya gatatu y’isaranganya , hazasaranganywa amafaranga y’u Rwanda agera kuri 22,339,417 Frw.

Ubu buryo bwo gusaraganya amafaranga abahanzi, bwatangiye mu 2018 ahasaranganyijwe miliyoni umunani ku bantu ijana.

Mu 2021 abahanzi basaranganyijwe miliyoni 18Frw z’ubwishyu bwo kuba ibigo bitandukanye na Radio byarakoresheje ibihangano byabo.

RSAU itaravugwaho rumwe n’abahanzi igiye gusaranganya andi amafaranga yasaruje mu bihangano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .