Ibi bitaramo byitezwe ko bizahera mu Mujyi wa Montreal ku wa 14 Ukuboza 2024, mbere yuko ku wa 15 Ukuboza bikomereza mu Mujyi wa Toronto naho ku wa 22 Ukuboza 2024 bikazakomereza mu Mujyi wa Ottawa.
Ni mu gihe ibindi bitaramo biteganyijwe kubera mu mijyi nka Vancouver na Edmond byo amatariki yabyo ataratangazwa.
Philbert Kwizera, Umuyobozi wa KAL PRIME Group Ltd iri gutegurira ibi bitaramo bya Meddy, aherutse kubwira IGIHE ko bahisemo kubitegura nyuma y’ubusabe bw’abakunzi b’umuziki.
Ati “Meddy ni umuhanzi munini, abakunzi b’umuziki we badusabye ko twamutumira inaha ariko by’agatangaza buri Mujyi barifuza ko awutaramiramo. Ubusanzwe si ibintu bimenyerewe ko abantu bafata ibitaramo bitaranagera ugasanga bari kubirwanira.”
Kwizera yavuze ko ibi ari ibintu bishimishije bigaragaza uburyo umuziki w’u Rwanda ukomeje gutera imbere umunsi ku wundi ariko binagaragaza uko Meddy akunzwe.
Ati “Uretse kuba abantu bakomeje gukunda umuziki w’iwabo, Meddy ni umuhanzi ufite igikundiro gikomeye mu Banyarwanda.”
Meddy yaherukaga gukorera igitaramo nk’iki muri Leta ya Maine mu Mujyi wa Portland mu mpera za Nzeri 2024.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!