00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abahanzi bamaze imyaka ibiri batarashyikirizwa amafaranga bakusanyirijwe na RSAU bari kubogoza

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 23 Kamena 2021 saa 10:25
Yasuwe :
0 0

Bamwe mu bahanzi bari ku rutonde rwo guhabwa amafaranga ibihumbi ijana bakusanyirijwe na Rwandan Society of Authors (RSAU) mu 2019, ntibabashe kuyahabwa ku gihe bitewe n’impamvu zitandukanye bakomeje kubogoza.

Mu mpera za 2019 ubwo haheruka gutangwa amafaranga yakusanyirijwe abahanzi, miliyoni umunani z’amafaranga y’u Rwanda niyo byavugwaga ko yagombaga kugabanywa abahanzi 80, bivuze ko buri muhanzi yari guhabwa ibihumbi ijana by’amafaranga y’u Rwanda.

Bamwe muri bo ku mpamvu zitandukanye ntibabashije kuza gutora sheke zabo, kuri ubu bakaba bavuga ko bari kugorwa cyane na RSAU kuko iri kubashyiraho amananiza.

Twizerimana Flodouard wari mu bagombaga guhabwa ayo mafaranga ariko ntabashe kuyafata kuko yari ku ishuri nkuko abivuga, ntiyiyumvisha impamvu atari guhabwa aye.

Twizerimana yabwiye IGIHE ko nyuma yo gusanga ari mu bari bemerewe guhabwa amafaranga, yatangiye gukurikirana ngo arebe ko yahabwa umugabane we ariko ngo akomeje guhezwa mu gihirahiro.

Ati “Nyuma y’igihe mbaza uko nayahabwa, naje kwandikira Ihuriro ry’abahanzi ba muzika mbasaba ko bamfasha kunyishyuriza mbimenyesha RSAU, ariko kugeza ubu ndi mu gihirahiro.”

Muri Kamena 2021, Twizerimana yandikiye izi nzego zose azisaba ko yahabwa amafaranga ye.

Mu ibaruwa IGIHE ifitiye kopi, RSAU yandikiye uyu muhanzi isubiza iyo yabandikiye muri Kamena 2021, bamumenyesheje ko amafaranga ye azayahabwa mu minsi iri imbere ubwo abandi bahanzi bazaba bahabwa icyiciro cya kabiri.

Ikindi RSAU yamenyesheje uyu muhanzi ni uko ku mafaranga azahabwa hazakatwaho aya banki iyabitse hafi imyaka ibiri.

Umuvugizi wa RSAU, Turinimana Jean De Dieu yavuze ko uyu muhanzi ikibazo cye bakizi ariko bamubwiye uburyo kizakemukamo.

Ati “Niba umuntu yaragombaga gufata amafaranga ye mu 2019 akaza kuyareba mu 2021 koko arumva byoroshye ko yahita ayabona, hari n’abandi nka babiri bahuje ikibazo nawe. Twabasobanuriye ko bazayabona ubwo abandi nabo bazaba bahabwa icyiciro cya kabiri.”

“Twe turi abakozi ariko kugira ngo amafaranga asohoke bisaba ko abagize inama y’ubutegetsi ya RSAU baboneka bakabyemeza bityo tukabona kugira icyo dukora. Mu biganiro rero twagiranye badusabye ko aba basore amafaranga yabo twazayabaha mu minsi iri imbere ubwo tuzaa dutanga ikindi cyiciro.”

Byari byitezwe ko tariki 18 Kamena 2021 aribwo abahanzi bagombaga guhabwa icyiciro cya kabiri cy’amafaranga yakusanyijwe, ariko ngo kubera icyorezo cya Covid-19 gikomeje gukaza umurego umunsi warahindutse.

Turinimana yavuze ko bakiri kureba aho icyorezo kigana bakabona gutangaza andi matariki yo gutangiraho aya mafaranga cyane ko bari bifuje kuyaha abahanzi binyuze mu musangiro rusange.

Ati “Byose byari biteguye n’umunsi twawuteguye ariko murabona ko icyorezo cya Covid-19 gikomeje kuzambya byinshi. Turi kureba aho kigana mu minsi iri imbere tuzabamenyesha.”

Aba bahanzi bari gusaba guhabwa amafaranga yabo mu gihe abandi bayahawe mu 2019
RSAU yasubije abahanzi itaraha amafaranga yabo ko bazayabona ubwo hazaba hatangwa ikindi cyiciro ariko hakasweho aya banki

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .