Ibi Busabizwa yabigarutseho ubwo bari mu nama nyunguranabitekerezo ku gusigasira umuco nyarwanda no kuwigisha abakiri bato, yateguwe na Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu muri Sena, kuri uyu wa 31 Gicurasi 2024.
Muri iki kiganiro, Busabizwa yagaragaje imbogamizi ubuhanzi bugifite akomoza ku ikoreshwa nabi ry’imbuga nkoranyambaga no kuba nta mabwiriza ahari ku bijyanye n’ibitaramo.
Imwe mu mbogamizi ikomeye yagaragaje ni uko nta bikorwaremezo by’ubuhanzi bihari, icyakora akaba yabwiye abasenateri ko ubu Minisiteri yamaze guhabwa ikibanza cy’aho bateganya kubaka inzu mberabyombi yo guteza imbere umuco n’ubuhanzi.
Iyi nyubako izaba irimo studio zigezweho, ibyumba byo kwitorezamo n’aho gukorera ibitaramo.
Busabizwa yagize ati “Turashaka kuzahubaka ikigo kinini kandi cyujuje ibyangombwa, aho umuhanzi yasanga studio, akaba yahakorera ibitaramo cyangwa anahitoreza kandi atishyujwe amafaranga menshi.”
Busabizwa yavuze ko bari mu biganiro n’ubuyobozi bwa Camp Kigali ku buryo abahanzi bajya bahakorera ibitaramo batishyujwe amafaranga mbere ahubwo wenda bakaba batanga ijanisha ry’ayo binjije.
Ati “Turashaka kuvugana no muri Camp Kigali kugira ngo batwemerere umuhanzi ajye yishyura ijanisha ry’amafaranga yinjije mu gitaramo, kuko iyo usabye umuntu miliyoni 4Frw kugira ngo ahakorere igitaramo, iyo adafite abaterankunga hari igihe ashobora kutayabona cyangwa yanayakuramo ugasanga nta nyungu abonyemo.”
Busabizwa yavuze ko mu by’ukuri nibaramuka bakemuye ikibazo cyo kwishyuza abahanzi mbere y’uko bakorera ibitaramo muri Camp Kigali, hazatangira kuboneka ibitaramo ndangamuco byinshi kuko ikibagora ari amafaranga bacibwa kandi kizaba gikemutse.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!