Abahanzi bakomeye basusurukije abanya-Rubavu mu gitaramo cya Tour du Rwanda (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 27 Gashyantare 2020 saa 11:39
Yasuwe :
0 0

Abahanzi bakomeye mu Rwanda biganjemo ababarizwa mu nzu ifasha abahanzi ya Kina Music hamwe na King James, Bulldogg na Bruce Melodie bashimishije abanya-Rubavu mu gitaramo cya Tour du Rwanda.

Ni igitaramo cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Gashyantare 2020, nyuma yisiganwa rya Tour du Rwanda 2020 ryavaga mu karere ka Rusizi-Rubavu aho Natnael Tesfatsion ukomoka muri Erythrée yegukanye ka agace akoresheje amasaha atanu, iminota 34 n’amasegonda 46, agahita anafata umwanya wa mbere ku rutonde rusange.

Iki gitaramo cyabereye mu karere ka Rubavu mu Ntara y’Uburengerazuba kuri Kivu Beach iruhande rwa Serena Hotel. Cyari cyitabiriwe n’umubare munini w’abakunzi b’umuziki biganjemo cyane cyane urubyiruko.

Cyahuriyemo abahanzi batandukanye bakomeye aho ku rubyiniro habanjeho abanyamerika Rob Drabkin washimishije benshi mu ndirimbo yaririmbwaga kera n’abana ivuga ngo ‘Mbe Kanyamanza keza’ yanzika n’izindi ze yicurangira guitar, ibintu byanejeje abatari bake.

Yakurikiwe n’umuraperi S-Wrap nawe wishimiwe cyane, uyu azwi cyane mu Rwanda kubera Remix y’indirimbo ya Igor Mabano bahuriyemo y’iyitwa ‘Back’.

Aba bakurikiwe na Nel Ngabo washimishije abari bitabiriye mu ndirimbo ze zitandukanye zirimo ‘Byakoroha’, ‘Why’, ‘Nzahinduka’ ageze ku yitwa ‘Ya motema’ ahamagara Platini wahoze muri Dream Boyz ubu wiyise P, aba ari nayo asorezaho.

Davis D uri mu bahanzi bakunzwe nawe yashimishije abari bitabiriye iki gitaramo mu ndirimbo ze zitandukanye zirimo ‘Biryogo’, ‘Soso’, ‘Like You’ yahuriyemo na Seyn na Kevin Kade, ‘Sexy’ asoreza kuri Dede yahagurukije benshi.

Uyu muhanzi akimara gusoza kuyiririmba yahise ava ku rubyiniro ariko abantu bakavugira mu matamatama ko bibaye byiza yayisubiramo, cyane ko iri mu zigezweho mu Rwanda cyane mu rubyiruko ari narwo rwinshi rwari rwitabiriye.

Yakurikiwe na Igor Mabano waririmbye indirimbo ze zitandukanye zirimo ‘Back’, ‘Iyo Utegereza’, ‘Dear Mashuka’ yafashijwemo na Rob Drabkin n’izindi.

Bulldogg niwe wakurikiye uyu muhanzi, yishimirwa bikomeye mu bihangano bye bitandukanye. Yaririmbye indirimbo ze zirimo ‘Cinema’, ‘Nk’umusaza’, ‘Kaza Roho’ na ‘Mpe Enkoni’.

Bruce Melodie wakurikiye uyu muraperi yinjiriye ku rubyiniro mu ndirimo yise ‘Ndumiwe’ ahita yanzika n’izindi zirimo ‘Fresh’ igezweho muri iki gihe, ‘Ikinya’, ‘Katerina’ asoreza kuri ‘Kungola’ yahagurukije abantu hafi ya bose bari bitabiriye.

Bruce Melodie yakurikiwe na Butera Knowless waje ku rubyiniro imvura isa n’ishaka kugwa ariko nawe yishimirwa mu bihangano bitandukanye ahamya ibigwi nk’umwe mu bategarugori bafite izina rikomeye kandi bamaze igihe kinini mu muziki.

Yaririmbye indirimbo zitandukanye zirimo ‘Baramushaka’, ‘Yuda’, ‘Sweet Mutima’, ‘Nkoraho’ asoreza kuri ‘Day to Day’. Buri ndirimbo yose yaririmbye yafashwaga n’abana, ndetse gututumba kw’imvura kwabaye nk’ukuvaho n’ibijojoba byayo birashira maze abantu babyina birekuye.

King James niwe wasoje iki gitaramo yishimirwa by’ikirenga kurusha abandi bose bari bamubanjirije.

Uyu musore umaze igihe kinini ari umwe mu bafite igikundiro, yaririmbye indirimbo ze zitandukanye ahereye ku yitwa ‘Rasta’, ‘Agatimatima’, ‘Abo Bose’, ‘Ayo arya ni ayanjye’ yagezeho agahamagara ku rubyiniro Bulldogg bayihuriyemo akaza akamufasha.

King James yashyize ubushyuhe mu bari bitabiriye iki gitaramo ubwo yanzikaga n’indirimbo zibyinitse zirimo ‘Kuko turi kumwe’, ‘Umuriro watse’, ‘Ganyobwe’ ndetse na ‘Ndagutegereje cyane’ yasorejeho.

Muri iki gitaramo hari umwanya wo gupima ku buntu virusi itera sida n’izindi ndwara, hakanatangwa inyigisho zitandukanye zifasha abaturage kubungabunga ubuzima bwabo.

By’umwihariko hatangiwemo ubutumwa bujyanye no kwirinda indwara ya Coronavirus imaze iminsi ihitana abantu mu bice bitandukanye by’Isi by’umwihariko mu Bushinwa cyane ko ari naho yatangiriye.

Biteganyijwe igitaramo nk’iki kiza kubera no mu karere ka Musanze mu Majyaruguru kuri uyu we Kane tariki 27 Gashyantare 2020 ndetse no mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Gashyantare 2020 muri Kigali Car Free Zone.

Abantu bageze aho bararyoherwa buri wese akajya abyina uko abyumva
Bruce Melodie ku rubyiniro
Bruce Melodie yaririmbye ibihangano bye bitandukanye yishimirwa ageze kuri Kungola yakoranye na Sunny
Bulldogg yagaragaje ko agifitwe ku mitima y'abakunda Hip Hop
Butera Knoless yashimangiye ko ari umwe mu bahanzikazi bahagaze bwuma
Butera Knowless imbere y abakunzi be mu karere ka Rubavu
Butera Knowless yeretswe urukundo n abanya Rubavu
Davis D yashimishije benshi mu ndirimbo ze ageze ku yitwa Dede biba akarusho
Igor Mabano ni umwe mu bahanzi bishimiwe muri iki gitaramo
Igor Mabano yaririmbye indirimbo ze zitandukanye binyura benshi
Iki gitaramo cyari cyitabiriwe ku bwinshi
King James yaririmbanye imbaraga nyinshi avangamo no gusimbuka nigarurira benshi muri iki gitaramo
Mc Kate Gustave na Mc Phil Peter nibo bayobowe iki gitaramo
Nel Ngabo yishimiwe muri iki gitaramo
P na Nel Ngabo baririmbanye indirimbo bahuriyemo bise Ya Motema
P wahoze muri Dream Boyz yamaze gucikamo ibice bucece amaze iminsi atangiye gushyira hanze ibihangano
Rob Drabkin na Igor Mabano bafatanyije ku rubyiniro
Rob Drabkin yaririmbye indirimbo yakundwaga kuririmbwa n abana yitwa Mbe Kanyamanza keza
Umuraperi S Wrap wo muri Amerika yatondekanyije amagambo bishimisha abari bitabiriye
Uyu muraperi yageze ku yitwa Nk umusaza ibintu bihindura isura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza