Abahanzi b’imideli bo mu Rwanda bari mu banyafurika bari kwamamazwa ku rubuga rwa Beyoncé

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 3 Kanama 2020 saa 07:56
Yasuwe :
0 0

Urubuga rw’ikirangirire mu muziki ku Isi Beyoncé, rwashyizweho imwe mu myambaro y’abanyarwanda batandukanye bakora imideli, irimo iya Moshions, Haute Baso, Inzuki Designs na House of Tayo.

Ni imyambaro yashyizwe kuri uru rubuga ku Cyumweru tariki 2 Kanama 2020, mu mwanya uru rubuga rwa Beyoncé rwahariye kumenyekanishirizaho imideli ikorerwa muri Afurika, mu cyiciro bise #BlackParade.

Hariho n’abandi bahanzi b’imideli bo mu bindi bihungu nka Tanzania, Afurika y’Epfo, Nigeria n’ahandi.

Turahirwa Moses washinze Moshions, yabwiye IGIHE ko ari iby’agaciro kuri we, ati “Ni byiza cyane byose kandi bivuze ko imyambaro yacu ikomeje kuba ubukombe no kwagura imbibi, ndetse tukunguka n’imbaga nini y’abantu bamenya ibyo dukora.”

Imyambaro ya Moshions imaze kwamamara cyane kuko iherutse kwambarwa na Ncuti Gatwa ubwo yajyaga muri British Academy Film Awards [BAFTA]. Gatwa yabwiye British Vogue ko yahisemo kwambara imyenda yakozwe na Moshions mu rwego rwo kuyimenyekanisha.

Ati “Nashakaga kumenyekanisha umuhanzi w’imideli utazwi kandi w’Umunyafurika, rero Moshions yari abikwiye. Byari iby’ingenzi kuri njye kugaragaza u Rwanda. Gushyira umuhanzi w’imideli w’umwirabura imbere akamenyekana.” Yavuze ko uwitwa Felicity Kay ari we wamutungiye agatoki Moshions.

Izindi nzu z’imideli zo mu Rwanda zihuriye na Moshions muri Collective Rwanda nka House Of Tayo ya Matthew Rugamba, nazo imyambaro yazo yashyizwe kuri uru rubuga rw’umuhanzikazi Beyoncé.

House of Tayo yanditse kuri Twitter ko yishimiye kuba Zerina Akers usanzwe yambika Beyoncé yabagiriye icyizere.

Bati “Turashimira bidasanzwe Zerina Akers, Ivy McGregor, Beyoncé n’abandi mukorana ku bwo kuzamura amajwi y’abahanzi b’abirabura nkatwe. Mwakoze gusangiza abantu imirimo yacu kuri uru rubuga rukurikirwa cyane.”

Inzuki Designs nayo igaragara ku rubuga rwa Beyoncé mu mwanya wahariwe abirabura nayo yifashishije Instagram yagaragaje ko ari iby’agaciro kujya kuri uru rubuga.

Hari kandi ‘Haute Baso’ nayo imyambaro yayo yashyizwe kuri uru rubuga rwa Beyoncé.

Iyi nzu imaze kuba ubukombe mu by’imideli mu Rwanda, izwi cyane mu myenda ikora irimo amakanzu n’amashati yo mu bitenge, amakoti afite ibara rya gisirikare, imitako irimo ‘imigongo’,izwi cyane mu muco Nyarwanda n’izindi ngeri zinyuranye.

Iyi nzu y’imideli yatangijwe n’abagore babiri, bari basanzwe buri wese ku giti cye ahanga imideli, nyuma yo kuganira bahitamo gukorera hamwe kuko basanze guhuza imbaraga byatuma barushaho kubona umusaruro.

Umwe muri bo yari asanzwe afite inzu y’imideli yitwaga ‘Haute Rwanda’, yakoraga ibijyanye n’imitako n’amasakoshi, undi akorera muri ‘Baso Designs’ yakoraga imyenda, ari nabyo byaje guhuzwa havuka “Haute Baso”.

Imyambaro ya Moshions yashyizwe ku rubuga rwa Beyonce
Moses Turahirwa amaze kuba umwe mu banyamideli bakomeye mu gihugu
Imyambaro ya House of Tayo nayo irimo kwamamazwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .