00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abahanzi b’ikiragano gishya biganje mu bazatoranywamo abahembwa muri Kiss Summer Awards 2022

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 23 August 2022 saa 06:46
Yasuwe :

Ibihembo ngarukamwaka ku ruganda rw’umuziki mu Rwanda, Kiss Summer Awards 2022 byagarukanye impinduka hiyongeramo ibindi byiciro biva kuri bitanu bijya kuri birindwi.

Kiss Fm itegura ibi bihembo yashyize hanze amazina mashya n’ibyiciro bihatanirwa muri uyu mwaka, hagaragaramo amasura menshi y’abahanzi bashya.

Ibyiciro bizahabwa ibihembo muri uyu mwaka birimo Umuhanzi mwiza (Best Artist), Indirimbo nziza (Best Song), Umuhanzi mushya mwiza (Best New Artist,) Uwakoze indirimbo mwiza (Best Producer), Umuhanzi mwiza w’igitsinagore (Best Female Artist), Alubumu nziza (Best Album) n’umuhanzi wakoze ibikorwa bidasanzwe mu gihe yamaze mu muziki (Life Time Achievement Award).

Kuri ubu abahanzi Chriss Eazy na Nel Ngabo nibo bahataniye ibihembo byinshi bigera kuri bitatu. Naho abarimo umuhanzikazi Bwiza , Christopher Muneza, Kenny Sol na Afrique bose bahatanye mu byiciro bibiri.

Mu cyiciro cy’umuhanzi mwiza w’umugore “Best Female Artist ” hahatanye Ariel Wayz, Alyn Sano , Bwiza, Vestine na Dorcas ndetse na Marina.

Mu cyiciro cy’indirimbo nziza “Best Song” hari guhatana Agatunda ya Afrique. Iyi ni ndiririmbo yasohotse tariki 4 Ugushyingo 20211 ikaba imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 3.5.

Indi ndirimbo ihatanye muri iki cyiciro ni Micasa ya Christopher Muneza. Iyi ndirimbo yasohotse ku wa 18 Kanama 2021. Benshi bavuga ko yatumye uyu muhanzi agarukana imbaraga muri muzika nyarwanda dore ko ari ya mbere afite imaze kurebwa n’abantu benshi aho ifite abarenga miliyoni 3.4 kuri YouTube.

Mu ndirimbo zihatanye muri iki cyiciro harimo na Joli ya Kenny Sol . Iyi ndirimbo yasohotse ku wa 29 Mata 2022. Mu mezi atatu imaze isohotse imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 1.6.

Muzadukumbura ya Nel Ngabo na Fireman iri ku rutonde rw’izihatanye mu cyiciro cya Best Song. Iyi ndirimbo yasohotse ku wa 21 Ukuboza 2021. Yazamuye amarangamutima ya benshi mu bahanzi kuko ibiyigize bihura n’imvune bahura nazo.

Ni imwe mu ndirimbo eshanu za Nel Ngabo zimaze kurebwa n’abarenga miliyoni imwe kuri YouTube.

Inana ya Chrisy Eazy ni indi ndirimbo ihatanye nyuma y’uko isohotse kuwa Kamena 2022 . Yahise ikundwa cyane kuburyo butangaje dore ko kugeza ubu ariyo ndirimbo ya mbere y’uyu musore imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 3.3 .

Mu cyiciro cya “Best New Artist” muri Kiss Summer Awards hahatanye Bwiza, Yampano, Chriss Eazy, Okkama na Afrique. Mu cyiciro cya “Best Producer” harimo Clement Ishimwe, Element, Made Beats, Niz Beatz na Santana Sauce.

Mu cyiciro cya “ Best Artist” harimo Kenny Sol, Nel Ngabo, Juno Kizigenza , Christopher Muneza na Chris Eazy.

Muri Kiss Summer Awards harimo n’icyiciro cya Album nshya cyangwa “Best Album” gihatanyemo ‘Kemo Therapy I’ ya Bull Dogg, ‘DID’ ya Kivumbi King , ‘Twaje’ ya Yvan Buravan, ‘RNB360’ ya Nel Ngabo na "Goligota " ya Mr Kagame.

Izi ni zimwe mu ndirimbo zihatanye muri Best Song


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .