Abahanzi b’ibyamamare mu Rwanda bahuriye mu ndirimbo ivuga kuri Coronavirus

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 3 Kamena 2020 saa 04:24
Yasuwe :
0 0

Abahanzi b’ibikomerezwa mu muziki w’u Rwanda bahuriye mu ndirimbo bise ‘Corona’ igamije gukangurira abantu kwirinda Coronavirus yugarije Isi, banabagira inama zijyanye n’uko bagomba kwitwara muri ibi bihe.

Aba bahanzi barimo Ngarambe François Xavier, Bruce Melodie , Tom Close, Butera Knowless, Jules Sentore, itsinda rya Charly na Nina, Aline Gahongayire, Uncle Austin, Danny Vumbi na Riderman; bahurijwe hamwe bigizwemo uruhare na 1K Entertainment ya Dj Pius.

Mu gitero cya mbere cy’iyi ndirimbo itangirwa na Bruce Melodie, agira ati “Agaciro k’ubuzima ntawe utakazi, kwirinda mu buzima ni ingenzi jya ubimenya mu bihe by’icyorezo bibe akarusho. Menya ko Coronavirus ari indwara ivurwa igakira n’ikimenyimenyi benshi barayikize, ibanga ni ukuyisuzumisha ubonye ibimenyetso.”

Mu nyikirizo abandi bahanzi barimo Charly bahumuriza abantu bababwira ko ‘nidufatanya tuzayitsinda’, bagashishikariza abantu gukurikiza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo.

Dj Pius yavuze ko abantu nibafatanya bizoroha gutsinda Coronavirus yugarije Isi ashishikariza abandi bahanzi bagenzi be n’izindi nzego gufatanya guhashya iki cyorezo.

Ati “Abafatanyije ntakibagora, twese hamwe dushobora gutsinda covid-19. Nk’abahanzi b’abanyarwanda n’izindi nzego reka twongere imbaraga mu gukumira no kurwanya iki cyorezo.”

Iyi ndirimbo n’ubwo yiswe ‘Corona’, aba bahanzi banashishikariza ababyeyi kwigisha abana babo ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere. Bakanashishikariza urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge n’ubusambanyi bakimiriza imbere umurimo.

Mu Rwanda abantu bamaze kwandura Coronavirus ni 384, abamaze gukira ni 269 mu gihe abo imaze kwica ari babiri.

Abahanzi b'ibyamamare bahuriye mu ndirimbo yo kurwanya Coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .