Abahanzi b’ibyamamare Ice Prince na T Classic bagaragaje umukobwa bashyigikiye muri Miss Rwanda

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 1 Werurwe 2021 saa 11:39
Yasuwe :
0 0

Abahanzi b’ibyamamare muri Nigeria, Ice Prince na T Classic bagaragaje umukobwa bashyigikiye mu irushanwa rya Miss Rwanda rigeze ahakomeye.

Aba bahanzi bo muri Nigeria, buri wese abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram bagaragaje ko bashyigikiye Uwimana Clémentine, umwe mu bari guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2021.

Nubwo aba bahanzi bamaze kugaragaza ko bashyigikiye uyu mukobwa, amakuru IGIHE yabonye ni uko bamushimiwe n’abajyanama babo.

Uwimana na we ntiyigeze ahakana aya makuru yakiranye akanyamuneza. Yagize ati “Hari umucuti wanjye washyize ifoto yanjye kuri Instagram, ubuyobozi bwa D-Luxe management ifasha abahanzi buyibonye bumubwira ko bagiye kugerageza na bo kunshyigikira.”

Uyu mukobwa yakomeje avuga ko nta wundi mubano udasanzwe afitanye n’aba bahanzi uretse kuba bariyemeje kumufasha.

D-Luxe management ni inzu ifasha abahanzi iri mu zizwi muri Nigeria ikaba ifite imikoranire n’abatari bake barimo Ice Prince na T Classic bari kwamamaza Uwimana.

Aba bahanzi biyongereye kuri Ali Kiba uherutse kwerura yemeza ko ari gushyigikira Umutesi Lea uhagarariye Intara y’Amajyaruguru muri Miss Rwanda.

Uwimana ushyigikiwe n’aba bahanzi ni umukobwa w’imyaka 21 akaba nimero 37 mu matora ya Miss Rwanda, ari guhatanira ikamba ahagarariye Intara y’Amajyepfo.

Kuva ku wa 23 Gashyantare 2021, ni bwo amatora ya Miss Rwanda yatangiye ku mugaragaro.

Gutora hifashishijwe ubutumwa bugufi ni ukujya ahandikirwa ubutumwa bugufi, ukandika ijambo MISS ugasiga akanya, ugashyiraho nimero y’umukobwa utoye hanyuma ukohereza kuri 1525.

Gutora binyuze kuri murandasi (online), bikorerwa ku rubuga rwa IGIHE.com. Amajwi y’abatoye binyuze kuri SMS afite 70% naho online ni 30%.

Amatora azahagarikwa tariki 6 Werurwe 2021, umunsi uzatangarizwaho abakobwa 20 bazajya mu mwiherero.

Abahatana 20 ba mbere bazagera mu cyiciro cya nyuma, bazajya mu mwiherero uzatangira ku wa 6 Werurwe kugeza kuwa 20 Werurwe. Gusoza irushanwa bizabera muri Kigali Arena kandi bizatambuka kuri Televiziyo y’u Rwanda.

Ibyo wamenya kuri Uwimana Clémentine

Imwe mu ndirimbo za T Class zamenyekanye

Imwe mu ndirimbo za Ice Prince zigezweho

Uwimana afite nimero 37 mu irushanwa rya Miss Rwanda /Ifoto: Miss Rwanda
Uwimana Clémentine ashyigikiwe bikomeye n'abahanzi b'ibyamamare muri Afurika/ Ifoto: Muhizi Serge -IGIHE

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .