Abahanzi b’ibyamamare basusurukije Abanye-Huye mu gitaramo cya Izihirwe na Muzika cya MTN (Amafoto)

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 16 Ugushyingo 2019 saa 09:42
Yasuwe :
0 0

Abahanzi b’ibyamamare barimo Jay Polly, Safi Madiba, Queen Cha, Riderman, Social Mula, bataramiye Abanye-Huye mu gitaramo Izihirwe na Muzika cya MTN basangira ibyishimo.

Ni igitaramo cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu muri Stade Mpuzamahanga ya Huye cyitabirwa n’ababarirwa mu bihumbi biganjemo urubyiruko.

Gisele Fanny Wibabara, ushinzwe ibikorwa byo gutera inkunga no kwamamaza muri MTN, yavuze ko bateguye ibitaramo bitandukanye hirya no hino mu gihugu mu rwego rwo gushimira abakiriya babo no kwishimana nabo.

Ati “Twaje kwishimira Izihirwe, ni igikorwa cyo gushimira abakiriya bacu imyaka 20 tumaze turi kumwe. Ubushize twari twataramanye n’abanya-Rubavu uyu munsi twaje i Huye; turimo kuzenguruka igihugu cyose dushaka kubwira abakiriya bacu bari ku muyoboro wa MTN ngo mwarakoze kubana natwe”.

Muri icyo gitaramo habayemo no gutanga ibihembo ku bakiriya ba MTN binjiye muri Poromosiyo ya Izihirwe.

Kwinjira muri iyo Poromosiyo ni ugushyira application ya MyMTN muri telefoni cyangwa ukandika *140*6# ubundi ukaba winjiye mu banyamahirwe bazajya batsindira ibihembo buri munsi, buri cyumweru na buri kwezi.

Mu Karere ka Huye umuntu umwe yahawe igihembo cya Miliyoni imwe y’amafaranga, undi atsindira inka, babiri begukana ibihumbi 300 Frw; hari n’abatsindite amatelefone, megabayiti za murandasi, amakarita yo guhamagara n’ibindi.

Mutimukeye Angelique w’imyaka 20 y’amavuko ni we watsindiye Miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda; yavuze ko abikesha kuba ku muyoboro wa MTN no kwinjira muri Izihirwe.

Ati “Natsindiye amafaranga Miliyoni ni byinshi nzayakoresha kuko mfite umuryango ndi umunyeshuri niga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye. Bambwira ko natsinze nabanje kutabyemera ariko ndishimye cyane kandi nshimiye MTN.”

Habaye kandi igikorwa cyo kuyora amafaranga aho umukiriya wa MTN yinjira mu kazu karimo amafaranga akayora ayo abashije.

Bamwe mu bitabiriye icyo gitaramo bavuze ko bacyishimiye kuko cyabaryoheye kandi kigasusurutsa n’Umujyi wabo wa Huye.

Ngamije Fred ati “Ndishimye cyane kuko batuzaniye abahanzi twari dukumbuye; ibi bitaramo tubyakira neza kuko bidukura mu bwigunge bidufasha kongera gushyushya umujyi wacu kuko kera Huye yari Umujyi w’ibitaramo.”

Abitabiriye icyo gitaramo bongeye kwibutswa Gahunda ya ‘Gerayo Amahoro’ igamije kurwanya no gukumira impanuka zibera mu muhanda. Abatwara ibinyabiziga bibukijwe ko bagomba kwitwararika bagakoresha neza umuhanda.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yababwiye ko bakomeza kuryoherwa n’ibitaramo ariko bazirikana n’ubuzima bwabo.

Ati “Amashyi menshi kuri MTN yatuzaniye iki gitaramo kandi turabasaba ko mukomeza kuryoherwa ariko muzirikana n’ubuzima bwanyu.”

MTN ni sosiyete y’itumanaho imaze gushinga imizi mu Rwanda kuko kugeza ubu ihafite abafatabuguzi bagera kuri miliyoni eshanu.

Biteganyijwe ko nyuma yo kuva i Huye igitaramo gitaha kizabera mu Mujyi wa Musanze ku wa 29 Ugushyingo 2019.

Iyi poromosiyo yatangiye tariki ya 21 Ukwakira 2019 biteganyijwe ko izarangira ku ya 20 Ukuboza 2019.

Abanye-Huye bagaragaje ko banyotewe n'ibitaramo
Abanye-Huye baryohewe n'igitaramo cya Izihirwe na Muzika cyateguwe na MTN
Abanye-Huye bavuze ko ibitaramo nk'ibi byongera gushyushya umujyi wabo babinyotewe
Abitabiriye igitaramo bari benshi kuri Sitade Mpuzamahanga ya Huye
Bamwe mu bakozi ba MTN baje gutaramana n'Abanye-Huye no kwishimana nabo
Biteganyijwe ko nyuma yo kuva i Huye igitaramo gitaha kizabera mu Mujyi wa Musanze ku wa 29 Ugushyingo 2019
B Threy wasimbuye Bushali uri muri gereza yaririmbiye imbere y'abafana b'umuziki wa Kinyatrap i Huye
Gisele Fanny Wibabara, ushinzwe ibikorwa byo gutera inkunga no kwamamaza muri MTN, yavuze ko bateguye ibitaramo mu rwego rwo gushimira abakiriya babo
Ibi bitaramo bitegurwa na MTN mu rwego rwo gushimira abakiliya bayo no kwishimana nabo
Igitaramo cyarangiye ahagana saa mbiri z'umugoroba benshi batabishaka kubera kuryoherwa
Imbaga y'Abanye-huye mu gitaramo cya Izihirwe na Muzika kuri Sitade Mpuzamahanga ya Huye
Jay Polly imbere y'abafana bitabiriye igitaramo cya Izihirwe na Muzika
MTN ni sosiyete y’itumanaho imaze gushinga imizi mu Rwanda
Mutimukeye Angelique w’imyaka 20 y’amavuko ni we watsindiye Miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda
Mutimukeye yavuze ko gutsindira miliyoniimwe Frw abikesha kuba ku muyoboro wa MTN no kwinjira muri Izihirwe
Ni igitaramo cyitabiriwe n'ababarirwa mu bihumbi biganjemo urubyiruko
Queen Cha aririmba Umwe rukumbi yakunzwe mu myaka ishize
Safi Madiba na we yaririmbiye abitabiriye igitaramo
Social Mula yasusurukije abitabiriye igitaramo
Umuhanzi Jay Polly yishimiwe n'abanye-Huye ku rwego rwo hejuru
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, n'abakozi ba MTN bafashe ifoto y'urwibutso n'abitabiriye igitaramo
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yababwiye ko bakomeza kuryoherwa n’ibitaramo ariko bazirikana n’ubuzima bwabo

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza