Nyuma y’imyaka icumi iri shuri rimaze rishinzwe rimaze gushyira ku isoko ry’umurimo abatari bake barirangijemo, hari abakoze amatsinda acuranga mu birori bitandukanye, abagiye mu byo gutunganya indirimbo n’ibindi byinshi.
Uretse abayobotse imirimo itandukanye ifite aho ihuriye n’umuziki, hari abayobotse isoko binjira mu muziki nk’abahanzi babigize umwuga.
Ibi byatumye twitegereza bamwe mu bahisemo kuyoboka umuziki bamaze kubaka izina mu Rwanda.
Igor Mabano
Igor Mabano uri mu mfura z’iri shuri, ni umwe mu bahanzi bakomeye.
Uyu musore wageze mu ishuri ry’u Rwanda ry’umuziki mu 2014 akaza kurangiza amasomo mu 2016, yamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Iyo utegereza’, ‘Gake’ yakoranye na Nel Ngabo, ‘Back’ n’izindi.
Uretse kuba yarakomeje izina rye mu muziki, Igor Mabano azwiho impano yo gucuranga ingoma, yabaye umwarimu muri iri shuri anabifatanya no gutunganya ibihangano by’abandi bahanzi.
Kenny Sol
Kenny Sol ni umwe mu bahanzi bahagaze bwuma mu muziki w’u Rwanda. Biragoye ko haba ibitaramo bitatu ngo byirenge utabonye izina rye ku byapa byamamaza.
Izina ry’uyu muhanzi rihagaze bwuma mu muziki w’u Rwanda, yawize kuva mu 2016 kugeza mu 2018.
Uyu musore watangiriye umuziki mu ishuri rya muzika ry’u Rwanda aho yanyuze mu itsinda rya Yemba Voice yabanagamo na bagenzi be biganaga, nyuma y’uko risenyutse nibwo yatangiye umuziki ku giti cye.
Kenny Sol ubu akunzwe mu ndirimbo nka Say my name, Haso, Joli, One more time yakoranye na Harmonize, Forget n’izindi zirimo na No one yakoranye na DJ Neptune wo muri Nigeria.
Yverry
Yverry ni umwe mu mfura z’ishuri ry’u Rwanda ry’umuziki cyane ko yarigezemo mu 2014 arisozamo mu 2016.
Uyu mugabo wagiye ku ishuri rya muzika ry’u Rwanda asanzwe ari umuhanzi, nyuma yo gukarishya ubwenge, yasubukuye iby’umuziki izina rye rirushaho kuba ikimenyabose.
Yamamaye mu ndirimbo nka Nkuko njya mbirota, Amabanga n’izindi zirimo iyitwa Njye nyine yakoranye na Butera Knowless, Over na Forever aherutse gusohora.
Yvanny Mpano
Yvanny Mpano nubwo muri iyi minsi bigaragara ko imbaraga ze mu muziki atari nyinshi, ni umwe mu bahanzi bafite izina ritari rito mu muziki w’u Rwanda.
Uyu musore yinjiye mu ishuri ry’umuziki ry’u Rwanda mu 2014 asoza amasomo ye mu 2016.
Nyuma yo gukarishya ubwenge, yakoze nyinshi mu ndirimbo ze zakunzwe zirimo Ndabigukundira, Amateka na C’est la vie yakoranye na Social Mula aherutse gushyira hanze mu minsi ishize.
Karigombe
Karigombe ni umwe mu baraperi bake bo mu Rwanda wahamya ko bakora umuziki barananyuze ku ishuri bakawiga. Yatangiranye n’ishuri ry’u Rwanda ry’umuziki mu 2014 arisozamo mu mu 2016.
Uyu musore uri mu mfura z’iri shuri benshi bamuzi nk’umwe mu bakunze gufasha Riderman ku rubyiniro by’umwihariko impano ye ikaba idashidikanywaho.
Karigombe akunzwe mu ndirimbo nka Umunyerezo yakoranye na Safi Madiba, Imvururu mu mutwe, Urudashoboka n’izindi zirimo Patina aherutse gukorana na Mico The Best.
Okkama
Okkama wize mu ishuri ry’umuziki rya Nyundo kuva mu 2018 agasoza mu 2021 ni umwe mu bamaze kubaka izina mu muziki w’u Rwanda.
Uyu mugabo ni umwe mu banyuzeyo bubatse izina rye binyuze mu bihangano byakunzwe birimo indirimbo zirimo nka Puculi, Iyallah, No n’izindi nyinshi zirimo na Besto aherutse gukorana na Kenny Sol banize ku ishuri rimwe.
Ariel wayz
Ariel Wayz ni umwe mu bahanzi bashya mu muziki w’u Rwanda ariko ubuhanga bwe butajya bushidikanywaho. Yarangije mu ishuri ry’umuziki ry’u Rwanda mu 2018.
Uyu mukobwa uri muri bake barangije kwiga umuziki bagatinyuka kuwinjiramo ukamuhira ni umwe mu bagezweho muri iki gihe.
Azwi mu ndirimbo zinyuranye zirimo Away yakoranye na Juno Kizigenza, You should know, Wowe gusa, Good Luck, Sha yoo n’izindi nyinshi.
Symphony Band
Iri ni itsinda benshi mu bakunzi b’umuziki w’u Rwanda bazi, icyakora abatarisobanukiwe cyane nababwira ko ryashingiwe mu ishuri ry’umuziki ry’u Rwanda.
Rigizwe n’abacuranzi bize mu myaka itandukanye, rifite umwihariko w’uko uretse gucurangira abandi bahanzi naryo risohora n’ibihangano byabo ku giti cyabo biba byiganjemo ibyo bakoranye n’abandi bahanzi.
Symphony Band yakoze nyinshi mu ndirimbo zakunzwe nka My day bakoranye na Bwiza, IDE bakoranye na Alyn Sano, Respect bakoranye na Nel Ngabo n’izindi nyinshi.
Danny Nanone
Danny Nanone wari usanzwe ari umuraperi ukomeye mu muziki w’u Rwanda ni umwe mu byamamare byafashe icyemezo cyo kujya gukarishya ubwenge muri uyu mwuga kuva mu 2018-2021.
Uyu muraperi wamamaye mu ndirimbo zinyuranye zanakunzwe cyane akiva ku ishuri rya muzika ry’u Rwanda, yasohoye nyinshi mu ndirimbo zazibye icyuho cy’igihe yamaze ahugiye mu masomo.
Zimwe muri zo harimo Nasara, My type, Confirm, Iminsi myinshi n’iyitwa Amanota aherutse gusohora.
Kevin Kade
Kevin Kade uri mu bahanzi bagezweho uyu munsi ni umwe mu banyuze ku ishuri rya muzika ry’u Rwanda kuva mu 2017 ahasoreza amasomo ye mu 2019.
Nyuma yo kuva ku ishuri, Kevin Kade yatangiye urugendo rw’umuziki akora nyinshi mu ndirimbo zakunzwe.
Kevin Kade amaze gukora indirimbo zinyuranye zakunzwe bikomeye nka Munda, Pyramid cyangwa Ta Ta nk’uko bayita, Jugumila yahuriyemo na Phil Peter na Chris Eazy na Sikosa aherutse gukorana na The Benna Element Eleeeh.
Abize mu ishuri ry’umuziki ry’u Rwanda rimaze imyaka icumi bagakora umuziki ni benshi ku buryo bigoye gutoranyamo icumi wahamya ko babaye ibyamamare kurusha abandi. Abo twagarutseho mu nkuru yacu ntabwo bivuze ko aribo gusa bawukoze ahubwo ni uko aribo bafite izina kurusha abandi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!