Abagura mbere amatike y’igitaramo cyo gushimira Cécile Kayirebwa bagabanyirijwe

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 27 Gashyantare 2020 saa 09:48
Yasuwe :
0 0

Abashinzwe gutegura igitaramo ‘Ikirenga mu bahanzi 2020’ cyo gushimira umuhanzi wabaye indashyikirwa mu kwimakaza umuco nyarwanda abinyujije mu ndirimbo, bagabanyirije ibiciro abari kugura amatike mbere y’igitaramo.

Uyu mwaka, Cécile Kayirebwa azashimirwa mu gitaramo “Ikirenga mu bahanzi“ giteganyijwe tariki ya 8 Werurwe 2020, mu birori bizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) hahoze hitwa Camp Kigali.

Kugeza ubu amatike ari kugura 20000 frw,10000 frw na 5000 frw ku batabashije kuyagura bifashishije Airtel.

Kugeza ubu amatike ari gucururizwa ahantu hatandukanye harimo ahakorera Serivise za Airtel muri Kigali nka Remera ku cyicaro gikuru , Nyabugogo na Nyamirambo.

Aya matike kandi agurirwa muri Camellia ku Gisimenti, UTC, CHIC na KBC, Simba Supermarket, no muri T2000 ahakorera Monaco, I Nyarutarama kuri Tenis Club, Simba yo mu Mujyi na Blues Coffee ndetse no muri gare yo mu Mujyi.

Ku bantu bari kugura amatike bakoresheje Airtel Money, itike igura ibihumbi 20 000Frw yashyizwe kuri 18000Frw mu gihe iya 10 000Frw iri kugura 9000Frw. Naho iya 5000Frw ikagura ibihumbi 4000Frw.

Uzagura tike kumunsi w’igitaramo Kwinjira mu myanya y’icyubahiro ni ukwishyura tike ya 25000 Frw (VVIP), mu gihe ahasanzwe azaba ari 15000 Frw (VIP) ndetse na 10000 Frw ahasigaye hose.

Ni ku nshuro ya mbere hagiye gutangwa ishimwe ku muhanzi watoranyijwe nk’Ikirenga mu Bahanzi abikesha mu kwimakaza no guteza imbere ‘umuco nyarwanda abinyujije mu buhanzi.

Iki gitaramo kizitabirwa n’abahanzi barimo Muyango, Mariya Yohani, Mani Martin, Sentore Jules, Karasira Clarisse, Itorero Ibihame by’Imana, Mushabizi n’Ababeramuco.

Amatike yamaze gushyirwa ku isoko ku giciro cyo hasi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza