Album nshya ya Danny Vumbi yatangiye kugurishwa ibihumbi 100 Frw mbere yuko ishyirwa ku isoko

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 7 Nyakanga 2020 saa 01:36
Yasuwe :
0 0

Mbere yo kumurikira abakunzi be album ye nshya yise ‘Inkuru Nziza’, umuhanzi Danny Vumbi yatangaje ko yatangiye kuyigurisha.

Iyi album izamurikwa ku wa 17 Nyakanga 2020 binyuze kuri MK1 TV, shene ya youtube imaze igihe iri gutambukaho ibitaramo binyuranye ndetse no kuri Genesis TV na RBA.

Muri iki gitaramo Danny Vumbi azafatanya n’abahanzi barimo; Bruce Melodie, Fireman, Mico The Best, Uncle Austin ndetse na Marina bose bazaba biyemeje kumutera ingabo mu bitugu bacurangirwa n’itsinda rya Neptunez Band.

Kuri ubu uyu muhanzi yatangaje ko mbere y’iki gitaramo, album ye yatangiye kugurishwa ku 100,000 Frw.

Uhujimfura Claude, umwe mu bayobozi ba KIKAC Music ibarizwamo uyu muhanzi yagize ati” Ntabwo album turayishyira ku isoko ariko abayifuza barabasha kuyibona mu buryo butatu, twayiguha kuri email, Flash cyangwa CDS. Iragura 100 000frw ntabwo ari menshi ugereranyije n’agaciro kayo rwose umuntu ukunda Danny Vumbi nayigura azaba anamuteye inkunga.”

Iyi album iriho indirimbo zitandukanye zakunzwe nka ‘Abana babi’, ‘Yibare’ ndetse na ‘Umugozi’ aherutse gukorana na Bruce Melodie. Hariho izindi zitarajya hanze nka ‘Kabiri’, ‘Babahe’, ‘Inenge’, ‘Sezera’ n’izindi.

Uhujimfura yakomeje agira ati “Kugeza ubu uretse indirimbo zagiye hanze, izindi zose ntabwo zizigera zijya kuri Youtube, n’uzashaka kuzishyiraho nta burenganzira ntabwo bizamuhira. Tugiye kuzishyira ku zindi mbuga zigurishirizwaho umuziki nka Spotify, iTunes n’izindi.”

Yavuze ko abibaza niba iyi album ihenze bibeshya kuko nibura mu ndirimbo ziriho zose ugiye uzibarira amafaranga nta nimwe yakozwe n’amafaranga bagurisha album yose. Ati “Tugomba kurwanira ishya umuziki wacu.”

Album nshya ya Danny Vumbi iriho indirimbo 12. Umunani zakozwe na MadeBeats, Bob Pro akora eshatu mu gihe Element ugezweho muri iki gihe yakozemo imwe.

Iyi album Danny Vumbi yitegura kumurika “Inkuru nziza” izaba ibaye iya gatatu nyuma ya “Umudendezo” yakoze mu 2012 na” Kuri twese” yasohoye mu 2015.

Umugozi ni imwe mu ndirimbo ziri kuri album nshya ya Danny Vumbi

Danny Vumbi yamaze gushyira ku isoko Album ye nshya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .