00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abagore b’ibyamamare muri Amerika bifatanyije n’abamagana itegeko ribuza gukuramo inda

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 28 June 2022 saa 04:04
Yasuwe :

Nyuma y’aho Urukiko rw’Ikirenga muri Leta zunze Ubumwe za Amerika rufashe icyemezo cyo kwambura abagore uburenganzira bwo gukuramo inda, abagore bubatse izina mu ruganda rw’imyidagaduro muri iki gihugu bagaragaje ko badashyigikiye iki cyemezo kuko bamwe cyagiye kibagoboka.

Cheryl Burke wamenyekanye mu kiganiro ‘Dancing with the Stars’ gica kuri Televiziyo ABC, ari mu bafashe iya mbere mu kwamagana iki cyemezo.

Uyu mugore w’imyaka 38 yanditse ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko icyemezo cy’urukiko cyo kubuza uburenganzira bwo gukuramo abagore, we yabifashe nko kumwibasira mu buryo bwihariye.

Ati “Nashenguwe n’aya makuru ndetse birandemereye mu mutima. nakuyemo inda mfite imyaka 18 [...] ntabwo nari kuba umubyeyi mwiza kandi ntabwo nari kuba ndi hano uyu munsi.”

Yakomeje avuga ko yakuyemo inda mu gihe yari ari kunyura mu bihe by’impinduka z’umubiri we. Ngo icyo gihe yakoraga imibonano mpuzabitsina ikingiye kandi ari muri gahunda yo kuboneza urubyaro ariko aza gutwita.

Uyu mugore wakuyemo inda imaze ibyumweru bibiri, yavuze ko bidakwiriye ko abagore bafatirwa ibyemezo ku mibiri yabo.

Ati “Ni ubusazi. Ni iyihe si turimo uyu munsi? Ni iy’uko ntawe ukwiriye kumenya iby’undi.”

Umukobwa wa Alec Baldwin, Ireland Baldwin, yavuze ko yakuyemo inda ubwo yatwitaga atishimiye uwamuteye inda.

Ati “Nakuyemo inda kubera ko nari inzi ububabare bwo kubyarwa n’abantu bo hagati yabo bangana.”

Yabivuze atanga urugero rw’urushako rwa se na nyina Kim Basinger n’ukuntu batandukanye mu ntugunda uyu mukobwa w’imyaka 26 afite imyaka irindwi. Ikindi yavuze ni uko kubyara umwana udafitiye ubushobozi bwo kurera nabyo ari ikindi kibazo.

Ati “Ariko, guhitamo kurera umwana nta bushobozi bwanjye bwite mfite, ntafite umukunzi umfasha kandi dukundanye ntabwo byari gukora kuri njye. Nihisemo kandi nzahora mbikora na none. Ni ubuzima bwawe, ni amahitamo yawe.”

Uyu mukobwa yakomeje avuga ko ubwo yari umwangavu yafashwe ku ngufu agatwita, avuga ko nabyo iyo iri tegeko ryo kudakuramo riba rihari byari kumubera ibibazo.

Umukobwa wa Paul Walker, Meadow Walker w’imyaka 23 na we yavuze ko mu 2020 yakuyemo inda.

Ati “Hari abagore benshi bagiye bahura n’ibibazo byo gufata icyemezo cyo gukuramo. Nanjye nahuye n’ayo mahitamo mu 2020, ubwo isi yari iri mu bibazo kubera icyorezo cya COVID-19[...] Nagize amahirwe mpuza na muganga mwiza wamfashije muri ibyo bihe. Ku bw’ubufasha ubu ndishimye ndetse mfite ubuzima buzira umuze.”

Uyu mukobwa usanzwe ari umunyamideli, avuga ko kwambura abagore uburenganzira bwo gukuramo inda bitazakuraho gukuramo inda ahubwo bizatuma abantu bazajya babikora mu buryo bwabagiraho ingaruka zikomeye mu buzima bwabo.

Abandi bamaganye iki cyemezo barimo umuririmbyi John Legend n’umuraperi Kendrick Lamar, bose bahurije ku kuba abagore bakwiriye kugira uburenganzira bw’amahitamo ku bijyanye n’ubuzima bwabo bw’imyororokere.

Kendall Jenner we yavuze ko bitangaje ukuntu umubiri w’umugore ariwo muri iki gihugu babonye ukwiriye gufatirwa ibyemezo kurusha imbunda zidahwema kwifashishwa abantu bica abandi umunsi ku wundi.

Jennifer Lopez we yatangaje ko ‘aba muri Amerika atabasha gusobanukirwa’.

Michelle Obama yagaragaje ko yashengutse umutima biturutse ku bagore babujijwe uburenganzira bwo gufata ibyemezo ku mibiri yabo.

Ati “Nashengutse umutima[...] ibi nibyo abakurambere bacu b’ababyeyi bagiye banyuramo none birongeye.”

Umuririmbyi Billie Eilish yatangarije Variety ko iki cyemezo cyamutunguye, avuga ko Umugore afite uburenganzira bwo kubaho mu buzima bashaka.

Mu cyumweru gishize nibwo Urukiko rwakuyeho ingingo yemereraga abagore gukuramo inda izwi nka ‘Roe v Wade’ yari imaze imyaka 50 ishyizweho.

Perezida wa Leta Zunwe Ubumwe za Amerika, Joe Biden, ni umwe mu bamaganiye kure iki cyemezo ubwo cyatangazwaga avuga ko kizashyira ubuzima bw’abagore mu kaga.

Michelle Obama ari mu bagaragaje ko badashyigikiye icyemezo kibuza abagore gukuramo inda
Meadow Rain Walker ni umwe mu bamaganye icyemezo kibuza abagore gukuramo inda
Kendall Jenner ari mu bamaganiye kure iki cyemezo
Jennifer Lopez yavuze ko atabasha gusobanukirwa Amerika abamo
Ireland Baldwin yavuze ko gukuramo bifasha umugore bitewe n'ibihe arimo
Cheryl Burke yavuze ko kubuza abagore muri Amerika gukuramo ari nko kumwibasira we ubwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .