Abagize Comedy Knights batumye benshi bataha bikanda imbavu mu gitaramo cyateguwe na Skol

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 22 Nzeri 2019 saa 07:49
Yasuwe :
0 0

Uruganda rukora ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwa SKOL Brewery Limited Rwanda rworohereje abakunda guseka rubashyiriraho abanyarwenya bakomeye mu Rwanda mu rukurikirane rw’ibitaramo ruri gukora bizenguruka utubari.

Ku ikubitiro, ibi bitaramo byatangiye ku wa 13 Nzeri 2019 ku kabari ka Poète gaherereye i Nyarutarama, ku wa 20 bikomereza i Remera muri Front Line Bar.

Abo banyarwenya batandukanye barimo Kibonke Clapton, Joshua Kamirindi, George, Babou na Michael Sengazi.

Babu na George n ibo babimburiye abandi, mu nzenya zitandukanye; bahereye ku rw’ukuntu Abanyarwanda batangarira umukobwa mwiza. Bavuga ukuntu ngo abantu bamwe iyo bamubonye bavuga ngo umukobwa ni mwiza abandi ugasanga hari uwo babibwiye agasubiza ati ‘eeeeh’.

Banaganirije abantu ku kuntu abantu bakwiriye guhangana n’ikibazo aho kuvuga ngo mutabare ahubwo bakwiriye kuvuza induru ubundi abantu bakizana.

Joshua Kamirindi we yavuze uko hari abarimu bazi kwikura mu isoni, atanga urugero rw’umusore ugiye mu Migina kugura indaya agahurirayo n’umwarimu wamwigishije.

Akomeza avuga ukuntu uyu mwarimu ahita avuga ati ‘Kandi ibi bintu nabyo narabibigishaga, ntuze gukoreraho.”

Kibonke yateye urwenya rw’ukuntu yashukuraga akabuza amahwemo se iyo yabaga atashye nijoro akajya ku meza.

Ati “Njya nibuka ukuntu Babou akiri umwana yashukuraga […] gusa n’ubwo yashukura ntiyageza ahanjye pe! ndibuka rimwe nigeze gushukura kubera ko papa yakundaga kuza atinze saa tanu. Agasanga njye nariye nka saa kumi n’imwe. Akicara, yaba yicaye ku meza nanjye nkamusanga aho yicaye nkatangira kumwereka impuhwe ngo ampe ku biryo.”

Uru rwenya rwasekeje benshi ageze ku kuntu yatangiraga kwivugisha ngo ‘papa agiye kurya’, yisetsa bya hato na hato yageraho akajya amera nk’uri kogeza umupira ati ‘arariye, arariye… aramize!’

Joshua na Babou bateye urwenya rw’ikiganiro cy’imfungwa, Babou yishyira mu mwanya w’umuntu wafunzwe azira gufata ihene ku ngufu naho Joshua yishyira mu mwanya w’uwasahuye banki.

Joshua ati “Bimeze bite se musaza? Babou ati ‘bimeze neza!’. Joshua ati ‘harya wazize iki ra?” undi aramusubiza ati ‘nafashe ku ngufu’. Joshua arongera ati “umuntu?”. Babou we ati “Hoya nafashe itungo ku ngufu banziza ubusa.” Joshua ati “Kubera iki?, Babou ati “Nafashe ihene ku ngufu, nonese arinjye wayifashe ku ngufu igasigarana ubuzima bwayo n’uyifata akayibaga ubwo ninde uba uyihohoteye?”

Aba basore banavuze ukuntu abasengera muri Kiliziya basenga igihe kinini ukaba wagira ngo ni filime y’uruhererekane ndetse bakaba bashobora gutera isengesho abantu bagiye kurya bamwe bakaba barambirwa bagatangira kurya gake gake. Bashima uburyo abarokore basenga igihe gito cyane.

Mu byumweru bike bishize, hamuritswe Skol Lager nshya; nibwo hahise hanatangizwa ubukangurambaga bwa #LiveLaughLager ndetse hanatangazwa ubufatanye ku banyarwenya bazwi nka Comedy Knights.

Ubu bukangurambaga bugamije kwegera abakunda Skol Lager no kubafasha kumva uburyohe bw’iyi nzoga no kwagura umuryango w’abanywi bayo.

Skol Lager yagiranye amasezerano na Comedy Knights mu rwego rwo kugeza urwenya ku bakunda gusoma agasembuye bakabasha kwidagadura no koroshya ubuzima. Bagafata akanya banywa Skol Lager bagakwenkwenuka bari kumwe n’inshuti zabo.

Emilienne K. Benurugo ushinzwe kwamamaza iyi nzoga yavuze bazafatanya na Comedy Knights gukora urukurikirane rw’ibitaramo mu tubari dutandukanye muri Kigali berekana impano.

Abitabira ibi bitaramo na bo bahabwa umwanya muri utwo tubari wo gusangiza abantu urwenya rwabo.

Ushaka kumenya andi makuru wanyura ku mbuga nkoranyambaga za Skol nko kuri [email protected] na Instagram @Skol_lager.

Skol yenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye by’umwimerere birimo Panache Lemon, Skol Lager, Skol Malt, Skol 5, Virunga Mist, Virunga Gold n’ibindi kandi byose biboneka mu macupa abereye ijisho bikagira n’icyanga ntagereranywa.

Skol yatangiye gukorera mu Rwanda mu 2009, ibasha gukora ibinyobwa bingana na hegitolitilo (hl) ibihumbi 80 ku mwaka, ariko mu 2015 yatashye umuyoboro mushya uyifasha kwenga hegitolitilo (hl) ibihumbi 200.

Ubuyobozi bw’uru ruganda butangaza ko rufite ubushobozi bwo kwenga hegitolitilo ibihumbi 500.

Aba banyarwenya bazazenguruka mu tubari dutandukanye muri Kigali
Babou na Michael bateye urwenya rwanyuze benshi
Aha George yari ari gutera urwenya
Skol Lager ni imwe mu nzoga zuje uburyo ntagereranywa
Urwenya rw'aba basore rwasekeje benshi bataha bamwenyura
Clapton Kibonke yateye urwenya rw'ukuntu yashukuraga bisetsa benshi

Amafoto: Comedy Knights Media


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza